Ubukungu

BURERA: SACCO AKABANDO mu nzira yo gokomeza guteza imbere no kuzamura abanyamuryngo bayo.

Ikigo cy’imari iciriritse kizwi nka “SACCO AKABANDO” ikorera mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera kirashishikariza abanyamuryango bayo kurushaho kwizigamira, kubitsa ndetse no gutinyuka kwaka inguzanyo zibafasha kwihangira imirimo, bityo bakizamura ubwabo n’imiryango yabo muri gahunda ya tujyanemo.


Ibi ni ibyagarutsweho n’umucungamutungo wa “SACCO AKABANDO”, Bwana Philippe HITIMANA aho yemeza ko nk’uko biri muri gahunda ya Leta ko buri munyarwanda wese agomba gukorana n’ibigo by’imari ndetse na Banki kugira ngo yiteze imbere yikura mu bukene. Aha aragaruka cyane cyane ku bagifite imico mibi yo kubika amafaranga  yabo mu bimuga cyangwa mu mahembe nka kera.

Yagize ati: “Mu murenge wa Gahunga dufite amakoperative agera kuri 25, ibimina bigera kuri 50 n’imiryango ihekerana igera ku 100, ibyo byose birumvikana ko bibumbiye hamwe abantu benshi ndetse hakaba hari n’abandi batari muri ayo matsinda. Bityo rero, iyo abo bantu bagannye “SACCO AKABANDO” nk’abanyamuryango, bahabwa inguzanyo y’umuntu ku giti cye (Plafond individuel) ya 2,5% y’ubwizigame bwa SACCO kandi agatangwa mu gihe gitoya ariko n’abataraba abanyamuryango bayo turabasaba kuyigana bakaza bagafunguza konti bagatangira kwizigama; Babitsa ndetse no kubikuza  noneho nyuma yaho bagatangira no gusaba inguzanyo  kuko burya amafaranga ni ibiryo bihiye kuko ibihiye ntibimara mu nkono kabiri ari nayo mpamvu agomba kubitswa ahari umutekano”.

Hitimana Philippe yakomeje avuga ko SACCO AKABANDO igeze ahantu hashimishije n’ubwo ngo itaragera neza aho bifuza ngo ndetse n’abanyamuryango bayo babe bameze uko yifuza.

Yagize ati: “SACCO AKABANDO ikorera mu murenge wa Gahunga iri muri gahunda y’igihugu dore ko yatangiye mu mwaka w’2008 ikaba ikangurira abaturage gukona n’ibigo by’imari kugira ngo serivisi zimari zibegere kugira ngo babashe kwiteza imbere. Gusa, ntabwo abaturage bari biteza imbere nk’uko tubyifuza ari nayo mpamvu tubakangurira gukomeza gukorana na SACCO AKABANDO kuko niwo muyoboro mwiza wo gukorana nabo cyane ko n’itegeko rigenga ibimina ryasohotse tukaba twifuza no  kuribasobanurira mu buryo bwimbitse”.

Umucungamutungo wa SACCO AKABANDO, Bwana HITIMANA Philippe

Umwe mu banyamuryango baganiriye na karibumedia.rw , Rubura Pierre Celestin yavuze ko nta cyiza nka SACCO  mu baturage by’umwihariko SACCO AKABANDO kuko ngo serivisi bahabwa nta gisa nayo cyane ko iri no mu ntanzi z’urugo.

Yagize ati: “Njyewe ndi umunyamuryango wa SACCO AKABANDO ikorera mu murenge wa Gahunga kandi maranye nayo igihe kirekire mbitsamo nkanabikuza ndetse ngahabwa n’inguzanyo kandi nkayishyuraneza. Ni ikigo cy’imari cyatuvunnye amaguru kuko igihe cyose nshakiye amafaranga ndanyaruka bakayampa kuko n’ibyangombwa dusabwa biba bitagoranye kubibona. Njyewe mbona serivisi duhabwa kuri SACCO AKABANDO iba ishimishije ahubwo ngira ngo nta yindi SACCO ikora  nkiyi yacu. Ni abo gushimwa”.

RUBURA Pierre Celestin

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Bwana Nsengimana Aloys yabwiye karibumedia.rw ko gushishikariza abaturage kugana ibigo by’imari no gukorana nabyo bya hafi biri munshingano zabo ko ari nayo mpamvu bahora basaba abaturage kwizigamira duke duke bafite noneho bakaduheraho baka n’inguzanyo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Abaturage ba Gahunga ni abakozi kandi bakunda umurimo ari nayo mpamvu duhora tubashishikariza kugana ibigo by’imari no gukorana nabyo bizigamira, babitsa bakabikuza ndetse n’abakeneye amafaranga yo kwihangira imirimo, gukora ibikorwa bibateza imbere bagana ibyo bigo by’imari ariko cyane cyane SACCO AKABANDO kuko ari cyo kigo cy’imari kiberegereye kandi gitanga inguzanyo ku nyungu ya make kuko 2% ntabwo ari menshi ku buryo umuturage w’umunyamuryango yananirwa kuyishyura mu gihe yafashe iyo nguzanyo imufasha kwizamura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Bwana NSENGIMANA Aloys.

Nk’uko karibumedia.rw yabitangarijwe n’umucungamutungo wa SACCO AKABANDO yo mu murenge wa Gahunga, aho yagize ati: “Kuva iyi SACCO AKABANDO yashingwa mu mwaka wa 2008 kugeza ubu, imaze kugira abanyamuryango ibihumbi birindwi na magana atanu (7.500) babitsa bakabikuza ndetse harimo n’abagerageza kwaka inguzanyo kandi bakayishyura neza. Ikindi kandi ngo muri aba banyamuryango harimo n’ababarirwa muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) aho usangamo abahabwa inkunga y’ingoboka (Direct Support), abahabwa inkunga y’imfashabere ku babyaye batishoboye (NSDS), abakora imirimo y’amaboko yoroheje ndetse n’abafite ibigo by’inshuke (ECDs) bose bo mu murenge wa Gahunga”.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *