BURERA: « SACCO/ Akabando », iravugwa imyato n’abayigana kubera igeze ku rwego rwo gutanga inguzanyo itubutse.
Abanyamuryango ba « SACCO/ AKABANDO » ikorera mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera barayivuga imyato kubera serivisi zinoze isigaye itanga kubera ibanga ryo kugira umukangurambaga uhuza abaturage nayo, aho kugeza ubu igeze ku rwego rwo gutanga inguzanyo ya Miliyoni icumi (10.000.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo Karibumedia.rw yavuganaga n’umukozi wa « SACCO/ AKABANDO » uzwi nk’umukangurambaga, Bwana MBITEZIMANA Jean yavuze ko mu mezi atatu amaze akorana n’iyi SACCO amaze kwinjiza abanyamuryango benshi kandi ko gahunda ari ukomeza gukangurira abaturage gukorana n’ikigo cy’imari cyabegerejwe.
Yagize ati: « Ubwo bashakaga Umukangurambaga wa SACCO/ AKABANDO naje kugirirwa icyizere hagambiriwe ko SACCO yateza imbere abanyamuryango kandi nayo ikunguka ariko hari abaturage bamwe bataramenya ibyiza byo gukorana na SACCO/ AKABANDO ari nayo mpamvu nshima inama y’ubutegetsi ya SACCO/ AKABANDO yatekereje gushyiraho umukangurambaga, uyu munsi bikaba bigenda bigira inyungu ku baturage benshi. Ariko iyo twegereye abaturage mu nteko z’abaturage, aho bari mu matsinda no mu mudugudu, turabaganiriza bakajya gufunguza Konti aho bamwe batangiye kwiteza imbere ndetse na SACCO AKABANDO yacu ikunguka ».

Aha MBITEZIMANA Jean yatanze ingero z’abo yahuje na SACCO/ AKABANDO none bakaba bagiye guhabwa inguzanyo zizabafasha kwikura mu bwigunge no mu bukene bakiteza imbere barimo KAGOYIRE Jeanne [Wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994] none akaba agiye guhabwa ya nguzanyo y’ibihumbi ijana (100.000 frw) yishyurwa mu myaka ibiri (2) ku nyungu y’amafaranga ibihumbi bibiri gusa.
Yagize ati: « Negereye umubyeyi KAGOYIRE Jeanne mushishikariza kwegera SACCO/ AKABANDO kandi ubu tuvugana agiye guhabwa inguzanyo y’ibihumbi ijana (100.000 frw) ku nyungu y’ibihumbi bibiri (2.000 frw) mu gihe cy’imyaka ibiri (2ans). Hari kandi undi witwa NZAYISENGA Josée nawe namuhuje na SACCO/ AKABANDO none nawe ari mubo SACCO/ AKABANDO igiye guha inguzanyo ya Miliiyoni icumi (10.000.000 frw) yo gukoresha mu mushinga we yateguye. Izo ni zimwe mu ngero zigenda zinyubaka ariko ibyo byose tubikesha Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ariyo mpamvu nishimira ibyo nkora kuko iyo umuturage ateye imbere bitewe n’ibyo nkora, nanjye biranyubaka kandi ndabyishimira. »
Mbitezimana yashoje avuga ko gufasha KAGOYIRE Jeanne warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yabitewe nuko yahoraga amubona yigunze kandi ababaye.
Yagize ati: « Nkimenya KAGOYIRE Jeanne namubonaga nk’umuntu wihebye, ndamwegera biba ngombwa ko mufasha nkamwegereza SACCO/ AKABANDO kugira ngo abe umunyamuryango nk’abandi ndetse nkamukorera n’ubuvugizi kugira ngo turebe ko yabona icumbi nk’uko abandi banyarwanda bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bubakiwe, nawe akubakirwa kugira ngo twese twubake igihugu ntawe usigaye inyuma ».
Na none Karibumedia.rw yaganiriye na Kagoyire Jeanne [Wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994] maze yemera ko koko yabaye umunyamuryango wa SACCO/ AKABANDO abikesha MBITEZIMANA Jean bita Kazungu kandi ko yemerewe inguzanyo y’ibihumbi ijana (100.000 frw) azishyura ku nyungu y’ibihumbi bibiri (2.000 frw ) gusa mu gihe cy’imyaka ibiri(2).
Yagize ati: « Nkimara kumva ibyo umukangurambaga wa SACCO/ AKABANDO yambwiye nahise numva n’ibyiza byayo, bityo ndayigana mfunguza Konti none mu gihe kitarambiranye maze kwemererwa inguzanyo y’ibihumbi ijana (100.000 frw) nzishyura ku nyungu y’ibihumbi bibiri (2.000frw) mu myaka ibiri. Ni igikorwa cyanshimishije cyane kuko aho nabaye hose nagendaga nihishe none ngiye kujya ahabona nk’abandi ndetse nitabire gahunda za Leta simbe nk’uko nari meze dore ko kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu Rwanda, ubu nibwo ngiye ahagaragara nk’abandi banyarwanda nkava mu bwigunge, byose mbikesha akarere ka Burera ».

KAGOYIRE Jeanne yakomeje avuga ko yarokokeye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo agashakira mu ntara y’amajyaruguru aho amaze imyaka 14 akaba yarabaye mu karere ka Musanze akodesha kandi akaba yarize yishyurirwa n’abamureraga ko atishyuriwe na FARG; Ubu akaba acumbikiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga mu kagari ka Kidakama, umudugudu wa Kabarima aho yishyurirwa n’umurenge ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) andi ibihumbi bitanu (5.000 frw) akayiyishyirira kuko aba mu nzu ya makumyabiri na bitanu (25.000frw) we n’umugabo n’abana be babiri.

KAGOYIRE Jeanne yabwiye Karibumedia.rw ko kuva abonye iyi nguzanyo agiye kwiyubaka nyuma y’imyaka 31 acitse ku icumu rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: « Kuva mbonye iyi nguzanyo, ngiye kwiyubaka nk’umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi kuko nibwo bwa mbere mbonye ubufadha nk’ubu ari nayo mpamvu nakunze abaturage bo mu majyaruguru kuko aribo bankuye mu bwigunge. Ndashima kandi Perezida Paul KAGAME ni umubyeyi kuko niwe wankuye mu rufunzo, ubu nkaba mfite ubuzima n’ibyishimo byo kuba abaturage baransuye, bakanzanira ingemu none nkaba ndya saa sita na nijoro kandi nararyaga rimwe(1) ku munsi nabwo mvuye gukora ikiyede ».

Umucungamitungo (Manager) wa SACCO/ AKABANDO, Philippe HITIMANA yabwiye umunyamakuru wa Karibumedia.rw impamvu bafashe icyemezo cyo gushyiraho umukangurambaga wa SACCO/ AKABANDO kandi ko imikorere ye itanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati: « Uko uyu mukangurambaga yashyizweho byatewe nuko abanyamuryango babonekaga kuko tugereranije n’imibare y’abantu dufite muri uyu murenge wa Gahunga bagera nko ku bihumbi 15 bakagombye kuba bakorana n’ikigo cy’imari ariko mu mibare dufite hano muri SACCO/ AKABANDO yacu, turi hafi kugera ku bihumbi umunani (8.000) bafunguje Konti noneho wagereranya n’andi mabanki atari SACCO, dutekereza ko nibura ibihumbi (2000 ) aribyo byaba biri muri ayo mabanki wateranya ku bihumbi umunani dufite, bakaba ibihumbi icumi (10.000), bityo tukabona ko harimo icyuho cy’abantu ibihumbi bitanu (5000) badakorana n’ibigo by’imari. Niyo mpamvu twatekereje kwegera abaturage ku buryo buhoraho ndetse dushyiraho n’umukangurambaga wihariye ariwe MBITEZIMANA Jean ari nawe wadufashije kuzana abanyamuryango benshi kuko yagerageje kudufasha gukangura abaturage kuko yazanye amatsinda 98 agizwe n’abanyamuryango 2328 ».

Yakomeje avuga ko uyu mukangurambaga afite uburyo bwihariye aganiramo n’abantu akabazana kuko ngo nko mu mezi atatu amaze, imikorere ye yatanze umusaruro.
Yagize ati: « Umukangurambaga wa SACCO yacu, MBITEZIMANA Jean afite uburyo aganira n’abaturage, akabazana bagafunguza Konti kuko nko mu mezi atatu amaze, imikorere ye yatanze umusaruro ushimishije nk’uko raporo ze zibigaragaza n’uburyo ajya asobanura uko dukora na serivisi dutanga ».
Manager HITIMANA Philippe yakomeje agira icyo asaba abafashe inguzanyo, abazitinya ndetse agenera n’ubutumwa abandi bacungamutungo b’izindi SACCO’s.
Yagize ati: « Icyo twasaba abo duha inguzanyo nuko bajya bazikoresha icyo bazakiye cyane ko baza kwaka inguzanyo bafite igitekerezo cy’imishinga ari nacyo baza bakatubwira tukabafasha no kwaguka tubungura n’ibitekerezo kugira ngo ya mafaranga basabye bayakoreshe icyo bayasabiye kuko natwe turabakurikirana (Followup) tukajya kureba ko icyo bayasabiye aricyo bayakoresheje kuko iyo batabikoze gutyo akabapfira ubusa bituma n’abandi byakagombye kuyafata babihomberamo ariko iyo bayakoresheje neza, bakishyura neza, baraza tukabaha ayandi ndetse n’abandi bayakeneye bakayabona, bityo bakiteza imbere na SACCO yabo ikunguka.
Kubatinya inguzanyo yagize ati: « Abatinya inguzanyo, twabakangurira gutinyuka kuko aho tugeze ubu, ntawatera imbere adakoranye na banki cyangwa ibigo by’imari cyane ko ntawe ufite ibimuhagije ku buryo atakenera gutera intambwe yisumbuye yisunze ibyo bigo by’imari.Icyo nabwira bagenzi banjye bayobora andi masako (SACCO) nuko bakumva ko umukangurambaga ari ngombwa cyane ko hari abaturage bagifite imyumvire yo hasi, ntibumve ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari ».
Mu mwaka wa 2023, SACCO/ AKABANDO yo mu murenge wa Gahunga yari ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo itarengeje Miliyoni esheshatu (6.000.000frw) ku muyamuryango umwe ariko ubu ngo igeze ku bushobozi bwo gutanga inguzanyo ya Miliyoni icumi (10.000.000frw) kuri munyamuryango umwe(1) uyikeneye.
Yanditswe na SETORA Janvier.