Umutekano

BURERA: RIB yataye muri yombi umugore wishe umwana we amukase ijosi.


Tumushime Pélagie wo mu Karere ka Burera yakase ijosi umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu, maze yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).


Byabereye mu Mudugudu wa Tatiro, Akagari ka Cyahi, Umurenge wa Rugarama, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.

Umwana wishwe yitwa Niyompanzamaso Ntikozisoni Esther.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko mu gitondo umwana yabwiye nyina ko atazajya ku ishuri, nyina arabimwemerera, birirwa baryamye.

Nyuma, uwo mugore yumvise ashaka kwica umwana we, amukura ku buriri amuryamisha hasi, amukata ijosi n’icyuma, arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, yahamije ko ayo mahano yabaye.

Ati: “Nibyo uwo mubyeyi yihekuye arubatse afite umugabo ufunzwe, byabaye uyu munsi saa moya za mu gitondo yishyikirije RIB. Icyabiteye ntabwo kiramenyekana biracyakurikiranwa”.

Yasabye abaturage ko uwaba afite ikibazo wese yajya yegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha, aho kugira ngo abiture inzirakarengane

Uwihekuye ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Cyanika.

Ladisilas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *