Uburezi

BURERA: Ku nshuro ya kabiri ishuri CEPEM rikoresheje umuhango w’ibirori « Graduation », byo gutanga impamyabumenyi.

Ishuri rya CEPEM riherereye mu karere ka Burera; Umurenge wa Rugarama, kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/03/2025 iri shuri ryahaye abanyeshuri baryo 128 impamyabumenyi. Aba bana barangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye, mu masomo ya Tekiniki; Imyuga n’ubumenyi_ ngiro. Abarangije bakurikiye amasomo y’Ubwubatsi; Ubutetsi n’Ubukerarugendo.

Ni ubwa kenshi ir’ishuri ritanga impamyabumenyi ariko ni ku nshuro ya 2 hakorwa uyu muhango « Graduation » nk’ibirori byo gutanga impamyabumenyi. Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye, aho Umuyobozi w’ikigo cya CEPEM, Bwana Roger HAVUGIMANA yerekanye abashitsi mu byiciro byabo. Umushitsi mukuru akaba yari umuyobozi mu karere ka Burera, Bwana NDAGIJIMANA Jean Damascène, ushinzwe amashuri yisumbuye ya Tekiniki; Imyuga n’ubumenyi_ ngir; Hari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugarama; Uwashinze ikigo akaba na Nyirikigo cya CEPEM, Bwana MUSHAKAMBA Faustin na Madamu we; Umufatanya_ bikorwa akaba ari nawe Nyiribikorwa Rev. Pasteur Charles KUBWAYO Mukubano; Ababyeyi b’abanyeshuri; Abanyeshuri baharangije n’abakihiga ndetse n’abarimu babo. Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’ikigo yatanze gahunda y’umunsi kandi asaba Nyiribikorwa kwerekana abashitsi no kubagezaho birambuye gahunda ibateranirije ku kigo cya CEPEM.

Umuyobozi w’ikigo cya CEPEM, Bwana Roger HAVUGIMANA.

Mu byaranze uy’umunsi harimo: Ubutumwa bwahawe abitabiriye ibirori bujyanye n’ikibateranirije aho; Itorero ry’abanyeshuri ba CEPEM ryasusurukije abashitsi n’abitabiriye ibirori; Hakurikiraho umuhango wo gutanga impamyabumenyi nyir’izina hanahembwa abanyeshuri batatu bagize amanota menshi kurusha abandi, umwe muri buri shami.
Hahembwe: MUNEZERO Musaiba wiga mu ishami ry’ubutetsi kandi yemerewe Scholarship yo kuziga mu gihugu cya Mauritius; Hahembwe MUKANDAYISHIMIYE Clarisse, wiga mu ishami ry’Ubukerarugendo na BYIRINGIRO Emmanuel, wiga mu ishami ry’ubwubatsi.

Hakurikiraho ubutumwa bwa MUNEZERO Musaiba, umunyeshuri w’umukobwa wahize abandi mu manota wanagaragaje ko ari umuhanga mu ijambo rye yahawe ngo avuge imbamutima ze anagire ubutumwa ageza kuri bagenzi be. Yagize ati: « Ndishimye cyane ku bwo umusaruro twabonye, mu izina rya bagenzi banjye ndashimira ababyeyi badufashije kugera aho tugeze ubu kandi ngashimira abarezi baduhaye ubumenyi; Uyu mwanya mpawe ndasaba barumuna bacu bacyiga hano muri CEPEM gukomeza kwitwara neza no gukoresha igihe cyabo neza kugira ngo nabo bazagire amanota meza abaha amahirwe yo kubona impamyabumenyi no gukorerwa ibirori nk’ibi kandi nsoje nshimira abafatanya bikorwa bose babigizemo uruhare ».

MUNEZERO Musaiba « Hagati ».

Uwabimburiye abandi mu biganiro n’impanuro byatangiwe aho, ni Rev. Pasteur Charles KUBWAYO Mukubano wasobanuriye abaraho iterambere ry’ikigo n’ukuntu abanyeshuri batsinda ku kigero cyo hejuru kandi ko no mu myaka yatambutse bagiye batsinda 100% ndetse yabwiye abitabiriye ibirori ko ari ku nshuro ya kabiri hakorwa ibirori nk’ibi kuko byaherukaga muri 2022. Yakomeje abwira abaraho ko mu mashuri yigisha imyuga ubu bahagaze ku mwanya wa 2 mu karere ka Burera no ku mwanya wa 26 mu gihugu.

Rev. Pasteur Charles KUBWAYO Mukubano.

Yagize ati: « Ishuri ryacu CEPEM duhagaze neza, abana bacu tubaha ubumenyi buri ku rwego rushimishije k’uburyo abaharangiza ku isoko ry’umurimo usanga bakenewe ariko akomeza avuga ko yifuriza abaharangiza gukomeza na kaminuza kuko bateguwe neza ». Asoza, yakomeje agira ati: « Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’umutekano w’igihugu, byose dukesha Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ». Yashimiye ababyeyi bahazana abana, ababwira ko bahisemo neza; Yatangarije ababyeyi kandi ko bafite Umutera nkunga akaba n’umufatanya bikorwa, witwa Jety wo mu gihugu cya Mauritius wabemereye schoralship ku mwana uzajya agira amanota ya mbere ndetse akiga ahembwa na $500 buri kwezi.

Mu birori Nyirikigo, Bwana MUSHAKAMBA Faustin nawe yagize icyo avuga ndetse atanga ubutumwa ku banyeshuri barangije. Yagize ati: « Bana ndabakunda; Ngakunda umurimo w’uburezi ari nayo mpamvu nashinze iki kigo; Nagishinze mu mwaka wa 2009, ngira ngo ntange umusanzu wanjye mu gufasha igihugu gutera imbere, bityo ndabasaba gukomeza kurangwa na displine kuko ariyo izabafasha kugera aho mwifuza kandi ngashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku bw’umutekano dufite kuko umutekano ariwo utuma byose bigerwaho, uyu mutekano tukaba tuwukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ». Uyu mubyeyi akaba na Nyirikigo twavuga ko ari nawe wavuze ijambo mu izina ry’ababyeyi, ku mugaragaro yashimiye umufasha we bari kumwe mu birori, ko ari umujyanama we wamushigikiye ku gitekerezo cyo gushinga ikigo cya CEPEM cyigisha imyuga.

Bwana MUSHAKAMBA Faustin.

Umuyobozi ku rwego rw’Akarere, Bwana NDAGIJIMANA J. Damascène ushinzwe amashuri yisumbuye ya Tekiniki; Imyuga n’Ubumenyi_ ngiro. Uyu nawe yashimiye ubuyobozi bw’ikigo ku mwanya mwiza bahagazeho kandi anashimira abagize igitekerezo cyiza cyo gushinga ishuri ryiza nka CEPEM ritanga uburezi bufite ireme, ko ubumenyi butangirwa mu ishuri rya CEPEM bugezweho kuko bufasha abahiga kwihangira imirimo. Yizeza ubuyobozi bw’ikigo ko Akarere kazakomeza kubafasha mu bishoboka byose ngo umurimo ukomeye bakorera igihugu utazasubira inyuma, ahubwo bazagere ahashimishije kurushaho.

Umuyobozi mu karere ka Burera ushinzwe amashuri yisumbuye ya Tekiniki; Imyuga n’ubumenyi_ ngiro, Bwana NDAGIJIMANA Jean Damascène.

Yagize ati: « CEPEM ni umutima w’Akarere ka Burera, bityo mfite impamba n’impanuro nazaniye aba bana baharangije kandi ndagira ngo nyisangizeho barumuna babo: Bana murangirije hano ndabasaba gukomeza kwitwara neza, ababyeyi banyu barabakunda kandi n’igihugu kirabakunda kuko nimwe Rwanda rw’ejo mukaba n’imbaraga z’igihugu, bityo mugomba kwitwara neza mukareka kwishora mu ngeso mbi no kunywa ibiyobya_ bwenge kugira ngo muzashobore kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri CEPEM ndetse munabere barumuna banyu urugero. Igihugu cyiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka, ngo koko urubyiruko mukomeze mube umusemburo w’iterambere; Musigasira kandi murinda ibyagezweho ».

Mu butumwa bw’icyizere cy’ejo haza ku bana bahawe impamyabumenyi, muri interview bahawe k’umuhungu n’umukobwa banabonye ibihembo; Hagarutswe ku gushaka kumenya imigambi n’intumbero bafite. Humvwa MUNEZERO Musaiba, k’uruhande rw’abakobwa na BYIRINGIRO Emmanuel, k’uruhande rw’abahungu.

MUNEZERO Musaiba, ati: « Twongeye gushimira ababyeyi batureze bakanaturihira kuko ibi birori nibo tubikesha kandi ngashimira n’abarimu batwigishije kuko amanota twabonye n’ubumenyi dufite aribo tuyakesha, kuba nagize amahirwe nkabona umuterankunga undihira ni umutwaro waganutse ku babyeyi; Ikindi kwiga nabonye bidasaba amasaha menshi, ahubwo ni ugukoresha igihe neza. Kugeza uyu munsi ibyo nize nihangiye umurimo, sinigeze nitwa umushomeri. Nongeye gutanga ubutumwa ngo abana barumuna bacu nabo bakomeze bitware neza, bumvira ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo nabo bazabone ibyiza nk’ibi ».

BYIRINGIRO Emmanuel, ati: « Turishimwe cyane kubwo iki gikorwa twatumiwemo cyo kuza kwizihiza ibi birori, umwana urangije muri CEPEM ntashobora kubura akazi ngo yitwe umushomeri. Njyewe nkirangiza naraye mu rugo ijoro rimwe gusa, bityo icyo nabwira abanyumva bagenzi banjye bitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyi_ ngiro ni uko kuba naragize amanota meza mbikesha kuba narakoresheje igihe cyanjye neza kandi nkumvira ubuyobozi bw’ikigo kubera narinzi icyo nshaka nk’intego yo kuzihangira umurimo igihe nzaba mvuye muri CEPEM TSS ».

BYIRINGIRO Emmanuel.

Muri ibi birori byaranzwe no gukomeza gususurutsa ababyitabiriye humviswe umuvugo mwiza w’umwana w’umukobwa, witwa Diane UWIRINGIYIMANA wakurikiye abana babiri, umuhungu n’umukobwa nabo bashimishije abitabiriye ibirori mu misango y’amahamba n’amazina yinka. Ibi byagaragaye ko abanyeshuri ba CEPEM ari abana beza; Bafite uburere bwiza; Batojwe umuco nyarwanda kandi bafite indanga_ gaciro zo gukunda igihugu, bityo ko bafite uburere n’ubumenyi bitanga icyizere cyo kuzagira ejo heza no kubaka u Rwanda twifuza. Ibirori byasojwe n’ubusabane bwo kwica isari n’inyota, byose bikaba byabereye mu kigo cyiza cya CEPEM.

Karibumedia.rw

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *