Uburezi

BURERA: Ku bwo kutagira ibyangombwa bya NESA, ishuri ry’inshuke rizwi nka “Promise Nursery School” ryafunzwe by’agateganyo.

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no kubungabunga ubuzima n’umutekano by’abana, ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera bwafunze by’agateganyo ishuri ry’inshuke rizwi nka “Promise Nursery School” riherereye mu mudugudu wa Kagoma; Akagari ka Buramba; Umurenge wa Gahunga kubera kutuzuza ibya ngombwa bisabwa na NESA.

Ni ishuri ryatangiye muri uyu mwaka w’amashuri 2024_ 2025 ariko ngo rikaba ryaratangijwe nta bya ngombwa rifite bitangwa na NESA ndetse ngo n’inyubako zikaba zidafite ubuziranenge kuko ngo nta madirishya zigira ku buryo abana bigira ku matara amanywa yose ndetse ari n’inyubako zegereye umuhanda cyane kandi hatazitiye ku buryo isaha ku isaha hashobora guteza impanuka nk’igihe umwana asohotse mu ishuri agakubitana n’ikinyabiziga.

Ubwo umunyamakuru wa karibumedia.rw yageraga aho iri shuri ryari riherereye [Aho abana bigiraga] yasanze inyubako bigiragamo itagira amadirishya.

karibumedia.rw ivugana n’umwe mu babyeyi baharerera, Nsabimana Euphrasie yavuze ko nubwo iri shuri barifunze ngo ryari ribafatiye runini cyane ko abana bajyaga kuri iri shuri biboroheye kandi ngo ryatangaga n’ubumenyi ukurikije igihe gito ryari rihamaze.

Yavuze ati: “Iri shuri ryari ridufatiye runini kuko amashuri yigenga nk’aya avuna abaturage amaguru kuko nka hano iwacu, nta shuri ryigenga twahagiraga ahubwo abishoboye bajyanaga abana babo iyo za Gahunga kuko baba bafite amafaranga ahagije yo kubategera imodoka zibajyana zikanabagarura ariko nkatwe tutishoboye twakandiraga muri iri ngiri ridasaba amafaranga menshi. Ikindi nuko ukurikije igihe rihamaze, ryatangaga ubumenyi kuko nk’umwana wanjye yararangije mu wa mbere mu mashuri ya Leta atazi kwandika none yaramaze kubimenya ndetse avuga n’icyongereza. Ndi kwibaza aho mwerekeza bikanyobera!! Ubuyobozi bwadufasha abana bacu bagakomeza kwiga mu gihe nyiri ishuri agishaka ibya ngombwa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Nsengimana Aloys yavuze ko barifunze by’agateganyo kubera kutagira ibya ngombwa bitangwa na NESA ko naramuka abibonye bazakomeza gahunda zabo.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa
Gahunga Bwana NSENGIMANA Aloys.

Yagize ati: “Nibyo koko, iryo shuri ryatangiye muri uyu mwaka ariko nk’ubuyobozi, twamusabye ibyangombwa bya NESA arabibura kandi ntawemerewe gushinga ishuri adafite ibya ngombwa bitangwa na NESA ndetse n’inyubako bigiragamo ikaba itujuje ibisabwa nk’ishuri ry’inshuke. Bityo rero, twabaye turifunze by’agateganyo ngo habanze hashakwe ibyangombwa nibiboneka n’inyubako zikuzuza ibisabwa bakazakomeza amasomo”.

Mu gushaka kumenya impamvu ishuri ryatangijwe nta bya ngombwa rigira, karibumedia.rw yavuganye kuri telefoni n’uwarishinze, Madame Nzayisenga Josée maze avuga ko mbere yo gutangira yandikiye ubuyobozi bw’akagari ka Buramba ndetse ngo anabibwira n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga.

Yagize ati: “Natangiye ibikorwa bya hariya mu kwezi kwa Kamena 2024 nzi ko nzahashyira ishuri, nandikira umuyobozi w’akagari ka Buramba mubwira ko nitegura gutangiza ishuri ry’inshuke nk’uko n’abandi bose batangiza amashuri y’inshuke. Nkimara kwandikira Gitifu w’akagari ka Buramba, nafashe umwanya wo kujya kureba ushinzwe uburezi mu murenge wa Gahunga sinamubona noneho ndeba Gitifu w’umurenge Nsengimana Aloys ambwira ko atariwe ushinzwe uburezi ahubwo ko nashaka ushinzwe uburezi tukavugana akazansura.
Ubwo nasubiye mu myiteguro yanjye yo gutangiza umwaka w’amashuri 2024-2025 nk’uko n’abandi bagombaga gutangira”.

Umuyobozi wa Promise Nursary School Jose GAJU

Yakomeje atangariza karibumedia.rw ko nyuma y’aho yavuganye n’ushinzwe uburezi mu murenge ngo amubaza niba afite ibya ngombwa aramuhakanira ariko amwemerera ko azamusura akamukorera raporo izashyikirizwa NESA kugira ngo ahabwe ibyangombwa.

Yagize ati: “Nahamagaye ushinzwe uburezi mu murenge ambaza niba mfite ibya ngombwa ndamuhakanira noneho ariko mubwira ko mbere yo gutangira nandikiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Buramba, bityo ansubiza ko azaza kunsura akankorera raporo izashyikirizwa NESA ari nayo izampa ibya ngombwa. Mu gihe nari ngitegereje ko aza kunsura nibwo nabonye abayobozi b’umurenge, Polisi na DASSO baje kurifunga”.

Umuyobozi w’ishami ry’uburenzi mu karere ka Burera (District Director of Education), Eumen Musabwa Semariza yavuze ko iryo shuri ritazwi mu karere ko nawe aribwo abyumvise bavuga ko hari ishuri ryafunzwe kubera kutagira ibya ngombwa no kutuzuza ibisabwa mu gushinga ishuri.

Bwana Eumen Musabwa Semariza

Yagize ati: “Ririya shuri ntabwo rizwi peee! Ahubwo nanjye nibwo ndyumvise. Bambwiye ko ari ishuri ryagiye rigafata amazu y’umuturage kandi amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi, ishami ryayo rya NESA aho avuga ko umuntu afungura ishuri ry’inshuke, iribanza cyangwa se iryisumbuye ko abanza kubaka noneho akandikira na NESA ariko abanje kubinyuza (Sous_ Couvert) ku karere hanyuma akabona kujya muri NESA gusaba uburenganzira. Aha ni naho bahera nabo bamusura bakamwemerera cyangwa bakamuhakanira hashingiwe ku byo babonye”.

Yakomeje avuga ko ubwo yafungirwaga ishuri, yamwandikiye anyuze mu gikari (WhatsApp’s sms) amubwira ibyamubayeho noneho nawe akamugira inama y’ibyo yakora, bityo akamufasha cyane ko ngo bene ariya mashuri yigenga akenewe.

Yagize ati: “Uyu munsi yanyandikiye anyuze mu gikari, ambwira ko bamufungiye ishuri, mubaza niba yarafite ibya ngombwa, ampakanira avuga ko ntabyo afite noneho musaba kumfotorera ayo mashuri maze ambwira ko atari yubaka ahubwo ko akorera mu nzu z’umuturage, bityo mubwira ko bitemewe noneho mugira inama yo kubaka kandi ko nyuma y’aho yazaza tukamusinyishiriza ‘Sous-Couvert’ kwa Meya kugira ngo azabone uko ajya muri NESA kwaka ibya ngombwa cyane ko natwe bene ayo mashuri yigenga nayo tuyakeneye”.

Mu gusoza Eumen Musabwa Semariza yavuze ko ibyo kuvuga ko afitanye amakimbirane n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge atari byo, ahubwo ko habaho guhimba amagambo cyane ko aribwo uwo muyobozi w’umurenge yagera muri uwo murenge.

Yagize ati: “Nta makimbirane na mba afitanye na Gitifu ahubwo hari abagenda bashakisha ibindi bintu cyane ko na Gitifu nta n’iminsi myinshi aramara muri uwo murenge ndetse wasanga yari atanaravugana nawe”.

Amategeko y’uburezi ateganya iki?

Itegeko rigena uko amashuri ashingwa mu ngingo yaryo ya 41 mu gika cyayo cya mbere n’icya kabiri rigira riti”Gushinga ishuri bikorwa hagamijwe iterambere ry’uburezi hibandwa ku nyigisho zikenewe mu gihugu no ku isoko ry’umurimo;

Ishuri rya Leta; Iry’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano cyangwa iryigenga rishingwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko kuri buri cyiciro cy’amashuri hanshingiwe ku ikarita igaragaza aho amashuri aherereye n’aho ateganywa kubakwa ishyirwaho na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.”

Nubwo bimeze gutya ariko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yifuza ko buri mwana w’umunyarwanda agomba kwiga ariyo mpamvu n’abacikirije amashuri bose basabwa kuyasubiramo cyane ko hari n’imbaraga Leta yashyizemo mu kugaburira abana ku ishuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru NESA yari imaze gusohora itangazo rivuga ko hagiye gushyirwaho urutonde rw’ibigo by’amashuri bidafite ibya ngombwa.

Yanditswe SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *