Umutekano

BURERA: KARINDA Jean Marie Vianney yatemewe inka n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Umugabo witwa KARINDA Jean Marie Vianney utuye mu mudugudu wa Mubibi, akagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera arasaba inzego z’ubuyobozi ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana umuntu cyangwa abantu baba baramutemeye inka bayisanze mu kiraro, bakayikomeretsa bikomeye mu mutwe.

Aganira n’umunyamakuru wa karibumedia.rw, KARINDA Jean Marie Vianney yavuze ko atigeze amenya abantu bamutemeye inka ariko ko hari abo akeka.

Yagize ati: “Ubwo nari mvuye mu rugo kuwa gatanu, tariki ya 18/10/2024 hagati ya saa yine (10h00) na saa tanu (11h00) z’amanywa, ngiye gushaka ubwatsi bw’amatungo nagarutse mu rugo nsanga inka yanjye bayitemye mu mutwe ariko ababikoze bakaba bataramenyekana”.

Yakomeje agira ati: “Ntawe nabashije kumenya cyangwa kuba navuga ngo ni naka ahubwo ikibazo gihari nuko hari ibiyobyabwenge twigeze gufata ku itariki ya 23/09/2024 kubera nkora mu irondo ry’umwuga mu kagari ka Nyangwe noneho ibyo twafashe tubijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, bigeze ni mugoroba nka saa moya na 35, mpagarwa na nomero ya Airtel, uyikoresha ambwira ko ari uw’i Kagano mu murenge wa Kinigi ko ibyo twakoze bizatugiraho ingaruka mu gihe cya vuba ndetse ko no gupfa,dushobora gupfa.Bityo rero, ngatekereza ko bishobora kuba byakozwe na bene abo ngabo”.

KARINDA yashoje ashimira abayobozi bamuhamagaye bamwihanganisha ndetse na Veterineri wahageze akayiha ubufasha, bityo akanasaba ko ubuyobozi bwakomeza iperereza ryimbitse bushingiye ku nimero yamuhamagaye ikamubwira ariya magambo.

Yagize ati: “Bikimara kumenyekana, hari umukozi mu karere wampamagaye ampumuriza ndetse na Komanda wa Polisi ya Gahunga kuko bampamagaye bambaza uko byagenze. Ndashimira kandi muganga w’amatungo (Veterineri) Gratien TUYISHIME waje kuyivura akayitera inshinge ebyiri none n’uyu munsi yampamagaye ambwira ko araza kongera kiyitera.Gusa, icyo nasaba ubuyobozi nuko bwakora iperereza ryimbitse, bifashishije nomero nabahaye,abo bagizi ba nabi bakamenyekana”.

Ku murongo wa Telefoni igendanwa Veterineri Gratien TUYISHIME yavuze ko inka yahise ayivura kandi ko afite icyizere ko izakira.

Yagize ati” Inka ikimara gutemwa, nyirayo yaranyitabaje, njyayo noneho inka nyitera inshinge 2 nyiha n’umuti ariko na n’ubu tuvugana ngiye gusubirayo kandi tuzakomeza kuyikurikirana ndetse n’icyizere ni cyose, inka izakira, nta kibazo”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru iperereza ryakomezaga kugira ngo abagize uruhare mu gutema inka ya KARINDA bamenyekane, bityo bazanabihanirwe bibaye ngombwa.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *