Uncategorized

BURERA: Karibumedia.rw na virunga today mu rugendo ku biyaga by’impanga.

Mu rwego rwo gukomeza guhamya akamaro ka siporo mu buzima bwa muntu ndetse no gukangurira abakunzi babyo ibyiza byo gukora ubukerarugendo, abanyamakuru ba Karibumedia.rw na Virungatoday, kuri uyu kuwa 17/08/2024, bakoreye urugendo ku biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.

Ni urugendo rwatangiriye mu Centre ya Nyarwondo, akagari ka Gafuka mu murenge wa Rugarama saa tatu n’igice (9h30) za mu gitondo, berekeza ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka banyuze Volcanoes Lodge hazwi nko kwa Momany no ku rugomero (Barrage ya Ntaruka) hose mu murenge wa Kinoni.

Nyuma y’akaruhuko gato bakoreye kuri Central ya Ntaruka twitegereza ikiyaga cya Ruhondo na Hotel ziri iyo za Gashaki, inyoni z’ubwoko butandukanye, abarobyi n’ibindi, abari bitabiriye uru rugendo berekeje muri Centre ya Gahunga banyuze mu kigo cy’ Ubutore cya Nkumba, Nyanga na Kabaguma.

Abari bitabiriye urugendo nk’uko mwababonye ku mafoto bari kumwe n’abafatanyabikorwa bose bakaba biyakiririye kuri AMICO MOTEL bishimira ibyavuye muri urwo rugendo.

Aha niho bahereye bashishikariza abantu bose gukunda iyi siporo n’ubu bukerarugendo dore ko ibi bikorwa bigiye kujya bikorwa buri gihembwe.

Ubuyobozi bw’ibinyamakuru:

MANIRAGUHA Ladisilas wa karibumedia.rw

MUSENGIMANA Emmanuel wa virunga today

Reporter SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *