BURERA: Hari bamwe mu bangirijwe ibyabo n’ikorwa ry’umuhanda batabonye ingurane ikwiye none bakaba bakiyisaba.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batuye mu mirenge ya Rugarama na Gahunga, barasaba inzego zibishinzwe ko bahabwa ingurane ikwiye ku byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kidaho_ Nyagahinga_ Mutabazi_ Gitesanyi_ Kanyirarebe no ku rukiko, ufite hafi ibirometero birenga 15 kuko ngo nabo bayikeneye.
Mu by’ukuri umuhanda wavuzwe haruguru wari ukenewe koko muri aka gace kegereye Pariki y’ibirunga ndetse n’abaturage bakaba barawishimiye, gusa bamwe muri bo ngo bababajwe nuko batabonye ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ryawo mu gihe hari n’abavuga ko bashyizwe mu manegeka ndetse hari nabakeneye ko akarere ka Burera kaza kubarura ibyangijwe n’ibimashini byakoraga umuhanda nabo bakishurwa.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageraga muri kariya gace ahazwi nko ku Gitesanyi, yaganiriye na bamwe muri bo bamubwira akababaro kabo banasaba gukorerwa ubuvugizi ngo bishyurwe ingurane z’ibyabo byangijwe.
Umubyeyi witwa Muhawenimana Vestine utuye mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama yabwiye karibumwdia.rw ko ikorwa ry’umuhanda ryamuhejeje mu nzu kuko ngo bakoraga umuhanda batsindika ibitaka n’amabuye ku muryango w’inzu ye none ngo akaba asobokera mu gikari gusa kandi ngo mbere umuhanda utarakorwa, aho imbere y’inzu yaharambikaga inyanya n’utundi tuntu, bityo akabona ikimutunga n’abana be dore ko ari n’umupfakazi. Arifuza ko yahabwa ingurane akahava cyangwa ibyo bitaka n’amabuye batinditse ku nzu ye bigakurwaho.
Muhawenimana Vestine ari imbere y’inzu ye batsinditseho ibitaka n’amabuye .
Yagize ati: “Umuhanda wanyuraga hariya hakurya noneho bakora uyu nguyu, bafata ibitaka n’amabuye babitsindika ku nzu yanjye kandi mbere hari imbuga nziza nakuburaga, nkanatandikaho utunyanya. Ntabwo ngifungura urugi ahubwo nsigaye nkoresha umuryango w’inyuma gusa”.
Yakomeje avuga ko yagerageje kuvuga ikibazo cye ariko ntihagira n’umwe ugira icyo amumarira ngo abe yakemurirwa ikibazo ngo ahabwe ingurane cyangwa ngo bamukurire ibyo bitaka ku nzu.
Yagize ati: “Ikibazo nakibaijije uwari ashinzwe gukoresha uyu muhanda ariko mbona atanyitayeho, mbura n’undi nakibaza hejuru kuko nshiye bugufi, nta bushobozi mfite kuko ndi mu cyiciro cya kabiri. Ndifuza ko baza bagakuraho ibi bibuye ngakingura nk’abandi kuko nk’aho naterekaga nk’akameza k’inyanya ngo mbone amaramuko n’abana banjye harazimye kandi n’iyo imvura iguye, amazi yinjira mu nzu tukarara duhagaze”.
Mugenzi nous Mudasobwa Silas w’imyaka 75 nous yagize ati: “Aha mpagaze hari ishyamba rya njye ariko bakoze uyu muhanda bararitemye noneho mbajije impamvu bantemera ishyamba, baransubije ngo nzajye kurega iyo nshaka. Ndifuza ko nahabwa ingurane nk’uko bayihaye n’abandi bo haruguru y’umuhanda kuko ubutaka ni ubwanjye n’ishyamba bangirije ryari iryanjye kuko mpafitiye n’icya ngombwa cya burundu cy’ubutaka”.
Ni mu gihe uwitwa Niyibizi Anastase wo mu mudugudu wa Gakore; Akagari ka Cyahi yabwiye karibumedia.rw ko hakorwa uyu muhanda yishyuwe inzu imwe n’ingazi (Escaliers) ariko ngo bagenda basize indi nzu mu manegeka kandi ariyo abanamo n’umugore we n’abana umunani, akavuga ko abayeho mu buzima bubi kuko batabona uko bajya Mu Rugo iwabo Kubera umukingo wa metero nk’eshatu iyo nzu imanamyeho. Bityo, agasoza asaba ko bahakora neza nk’uko babimwijeje mbere.
Yagize ati: “Ubwo bakoraga uyu muhanda, haje abashinzwe kubarura imitungo y’abaturage, barambwira ngo barambarurira inzu imwe gusa n’ingazi (Escaliers) zayo ariko mbereka n’izindi nzu zomekanye n’iyo yindi ariko bamubwira ko zo batazazishyura, bityo banyishyura ibyo gusa noneho barigendera ariko izo batishyuye bazisiga zimanamye hejuru y’umukingo, ubu kubona aho tunyura tujya mu rugo biratugora kandi banyemereye ko bazaza bakankorera ahantu ho kunyura none umuhanda urangiye batabikoze”.
Niyibizi Anastase yakomeje avuga ko ikibazo cye yakibwiye Vice Meya akamusubiza ko batazabikora kandi bari barabimwemereye.
Yagize ati: “Mwadukorera ubuvugizi kuko ntako ntagize ariko Visi Meya yambwiye ko ntacyo bazankorera kandi iyi nzu basize mu manegeka niyo mbamo n’umuryango wanjye wose ariko tukayibamo duhangayitse kuko nko mu minsi yashize, umwana wanjye umwe yarahahanutse mujyana mu bitaro ngira amahirwe arakira ariko ubu mfite ikibazo ukuntu ubu buzima nzabubamo muri aya manegeka banshyizemo bikanyobera”.
Karibimedia.rw yashatse kumenya icyo akarere kagiye gukorera aba baturage n’abandi batabonye ingurane z’ibya bo byangijwe n’uyu muhanda labyrinthe umuyobozi w’akarere MUKAMANA Soline n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ntibitaba telefoni ndetse ntibasubiza n’ubutumwa bugufi bandikiwe nk’umunyamakuru ariko ku bw’amahirwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere KARANGWA yitabye anasubiza ko abafite ibya ngombwa bajya ku karere bakabishyura ariko ko n’undi wese ufite ikibazo yagana umurenge bakamwuzuriza ibisabwa akajya ku karere bakamwishyura.
Yagize ati: “Abatarishyuwe batuzanira ibyangombwa tukabishyura rwose kuko dushobora kuba twarababuze bitadururutseho kuko hari n’abo twingingaga ngo baze gufata amafaranga yabo bakanga kuza kuyafata ariko hari abaturage bafite icyo kibazo, bajya ku murenge, bakerekana ibya ngombwa byabo noneho no ku murenge bakatubwira abafite ibibazo Sinzi impamvu basigaye rwose kandi twarabingingiraga kuza gufata amafaranga yabo bakanga kuza kuyafata ntibaze, bazane dosiye zuzuye, tubishyure nta kibazo”.
Uretse ikibazo cy’ingurane ku mitungo yangijwe n’uyu muhanda, hari n’ikindi kibazo cy’inzira z’amazi (Rigoles ou fausses) zidakoze ku buryo amazi yishakira inzira mu mirima y’abaturage, bityo agatwara ubutaka ndetse akangiza n’imyaka yabo .
Yanditswe na SETORA Janvier.