Uburezi

BURERA: Abiga iby’ubutetsi n’amahoteli muri CEPEM biyemeje kuzakora kinyamwuga ubwo bazaba bageze mu buzima busanzwe.

Abanyeshuri biga umwuga w’ubutetsi n’iby’amahoteli mu ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS Scĥool biyemeje kuzakora kinyamwuga ubwo ngo bazaba bageze mu buzima busanzwe ku isoko ry’umurimo, aho kugeza ubu bavuga ko bamaze kumenya byinshi babikesha imyigire yabo n’ingendo_ shuri bakorera hirya no hino mu mahoteli atandukanye yo mu gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatanu n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu butetsi (Level 4 & 5 in Culinary arts) nyuma yo gusura amwe mu mahoteli akomeye yo mu gihugu harimo M-Hotel y’i Kigali na Hill View Hotel Lake Kivu; Hotel Mont Carmel z’i Gisenyi/ Rubavu, bigarukwaho n’abarimu babasobanurira uburyo bakira ababagana; Imitegurire y’amafuguro n’ibyo kunywa ndetse n’aho bacumbika noneho basura n’umupaka munini wa Rubavu, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uzwi nka “Grande barrière” cyangwa kuri “La Corniche”, bareba uburyo serivisi zitangwa; Basobanurirwa uko abinjira n’abasohoka bagenzurwa; Berekwa ndetse n’ ubutaka butagira nyirabwo hagati y’ibihugu byombi (No Land’s man).

NIIRERE Wivine na ISHIMWE Gad ni bamwe muri aba banyeshuri baganiriye na karibumedia.rw ubwo basozaga uru rugendoshuri maze batangaza ibyo barwungukiyemo n’icyo bizeye mu bihe bizaza:

NIRERE Wivine yagize ati “Ibyo tweretswe ndetse twanasobanuriwe byaduteraga amatsiko ariko byose twabisobanukiwe kandi byadushimishije ku buryo byaduteye no kunyoterwa n’ibyo twiga kuko twahise tubona ko bizatugirira akamaro ubwacu ejo hazaza hacu n’igihugu muri rusange. Byumvikane ko tuzabigira ibyacu kuko twasanze tutaribeshye guhitamo kwiga ubutetsi n’iby’amahoteli”.

ISHIMWE Gad we yagize ati: “Ibyo niga ntabwo bimenyerewe mu Rwanda kuko akenshi umuco nyarwanda usanzwe uvuga ko nta mugabo wo guteka; Gusasa; Kumesa; Gutera ipasi cyangwa gukora mu kabare ariko byose ni ukwibeshya kuko Hoteli zose twagezemo twasanze abenshi bakora iyo mirimo ari abagabo. Bityo rero, nanjye byahise bimpa icyizere ko ejo cyangwa ejobundi nzaba ndi ku rwego rwo hejuru mu micungire y’amahoteli”.

Umwarimu wigisha ubutetsi n’iby’amahoteli Mme UWINGENEYE Neema avugana na karibumedia.rw yagize ati: “Nigisha guteka; Kwakira abakiriya; Gutanga ibyo kurya no kunywa. Twigisha rero ibintu byo ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu tubashakira aho bajya kwitegereza uburyo ibyo twabigishije babikora kuko tuba tugira ngo babone uburyo ubumenyi bwabo bazabushyira mu bikorwa cyane ko baba barigiye ku bikoresho biciriritse, bityo bakifuza kumenya uburyo bakira abakiriya muri Hoteli; Imitegurire y’ibihatangirwa nka serivisi, bityo bakazasohoka mu ishuri babizi neza cyane ko nko gusasa nabyo bigira uburyo bikorwa bwihariye muri za Hoteli ku buryo ubonye ubwo buriri yakumva yaburyamaho”.

         

Yakomeje asaba ababyeyi n’abanyeshuri kujya baha agaciro ingendo_ shuri kuko ari amasomo mu yandi.

Yagize ati: “Twasaba ababyeyi ko bajya badufasha, bagasobanukirwa neza bakumva ko urugendoshuri rw’abana atari ukujya mu butembere ahubwo ko tuba turi mu masomo ariko nanone tugasaba n’abanyeshuri by’umwihariko kubyitaho, aho kubifata nk’aho ntacyo bivuze ko bazaba bibereye mu butembere ahubwo bakumva ko bagiye mu ishuri ari nayo mpamvu tubasaba kwitwaza amakayi n’amakaramu kuko iyo tuvuyeyo tubaha umukoro ku byo baba basobanuriwe, bityo nabo tukabasaba kujya babikundisha ababyeyi”.

Ishuri ry’imyuga CEPEM TSS School, riherereye mu murenge wa Rugarama; Akarere ka BURERA, ryubatse ibumoso bw’umuhanda “Musanze_ Cyanika”, uva mu mugi wa Musanze werekeza ku mupaka wa Cyanika, umupaka uduhuza n’Igihugu cy’igituranyi cya Uganda ku birometero 13 uvuye i Musanze ni ku bilometero 12 uvuye ku mupaka wa Cyanika.

Iri shuri rigizwe n’abanyeshuri 400 harimo abahungu 159 n’abakobwa 241, muri bo abagera 380 bacumbikirwa n’ikigo mu gihe abandi 20 biga bicumbikira. Ikindi nuko muri aba banyeshuri 400, abagera kuri 231 boherejwe na Leta mu gihe abasigaye (169) birihira (Private), bose bakaba biga amasomo ajyanye n’ubwubatsi (Masonry); Ubukerarugendo (Toursim); Ubutetsi (Culinary arts) Bulding Construction na Food and beverages operations.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *