BURERA: Abarema n’abacururiza mu isoko rya Gahunga babangamiwe n’imiterere yaryo.
Abaturage bacururiza n’abarema isoko rya Gahunga riherereye mu kagari ka Kidakama mu murenge wa Gahunga bahangayikishijwe no gucururiza ahantu hababangamiye kubera impamvu zitandukanye zirimo ko iri soko ritagira umuriro, ibisima bacururizaho bidafunze ndetse rimwe na rimwe imvura yagwa ikabanyagiriramo kubera ko imireko itwara/iyobora amazi yatobotse.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageraga muri iri soko imvura imaze kugwa yakubitanye n’ibiziba by’amazi y’imvura ndetse n’umuyobe mwinshi kubera ko nta muriro rigira kandi ubwo ryubakwaga barishyizemo amatiyo yo gucishamo insinga z’amashanyarazi ariko ntiyashyizwemo kugeza na n’ubu ubwo twakoraga iyi nkuru.
Mu kwirwanaho ngo bacururize ahantu habona, batatu gusa mu bacuruzi bacururiza muri iri soko bikururiye umuriro mu mbaraga zabo bifashishije abavandimwe bahafite inzu z’ubucuruzi zirimo umuriro ariko nabo bakaba bavuga ko bidahagije kuko ngo iyo batashye ayo matara barayatahana ngo abajura batayatwara kuko nta bazamu/uburinzi rigira.
Mukandayisenga Dative na Rwemarika Donath ni bamwe muri batatu birahuriye umuriro ku nzu z’ubucuruzi za bagenzi babo ariko ngo nubwo bimeze bityo ngo nabo baracyafite ibindi bibazo.
Mukandayisenga Datif yagize ati : “Ubucuruzi bwacu dukorera muri iri soko bufite imbogamizi nyinshi kuko niba narikururiye umuriro ku mafaranga yanjye, igihe cy’imvura nkaba nshuruza nyagirwa, nataha ibicuruzwa nkabipakira kubera ko ntabiraza mu bisima bidafunze n’amatara nkayamanura ngo batayanyiba nijoro, urumva tutabangamiwe koko?
Rwemarika Donath nous yagize ati : “Umuriro mubona waka hano ku gisima nshururizaho narawizaniye mu mafaranga yanjye kandi dusuura [Gusuura] buri munsi amafaranga igihumbi (1.000 frw) noneho twajya gutaha ku mugoroba tugapakira ibicuruzwa byacu tukajya kibicumbikisha mu bafite inzu hafi aha kugira ngo undi munsi w’isoko tuzabihasange ariko iyo ubuze aho ubicumbikisha, ni ukubitahana ubitegeye kandi ukazishyura andi yo kubitegera nanone ugarutse mu isoko. dutanga amafaranga “menshi”.
Yakomeje agira ati: “Buri munsi uko ducuruje twishyura (Gusuura) amafaranga igihumbi (1.000 frw) n’andi ibihumbi bitatu (3.000 frw) buri kwezi kandi mbere twatangiye gucuruza twishyura twishyura ibihumbi cumi na kimwe (11.000 frw) buri mwaka, nyuma baratwongeza twishyura ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) ndetse n’ibindi bihumbi bitandatu (6.000 frw) par’ipatante.Twishyura amafaranga menshi, nibadufashe badukorere iri soko ryacu”.
Twashatse kumenya icyo akarere ka Burera kavuga kuri iri soko n’icyo bariteganyiriza, duhamagara umuyobozi wako Soline Mukamana ntiyatwitaba ndetse ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi twamwandikiye.
Nyamara nubwo bimeze bitya, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Bapatiste Nshimiyimana, mu nkuru ya Kigali aujourd’hui yo ku itariki ya 09/05/2023 yari yahamije ko inyigo izashingirwaho iri soko rishyirwamo ibikenewe yatangiye gukorwa, ku buryo mu gihe cya vuba bizaba byakemutse none Umwaka wararenze ntakirakorwa.
Yagize ati: “Ririya soko duteganya kuritunganya mu buryo bwo kurengera inyungu z’abacurizamo n’abarihahiramo.Abatekinisiye bamaze iminsi bakora inyigo tuzagenderaho tumenya ibikenewe byose yaba ayo mashanyarazi ndetse no gusana zimwe mu nyubako zirigize zangiritse, ku buryo twihaye ukwezi kwa munani ngo ibikorwa byo kurisana bizabe byatangiye. Turi muri gahunda yo kuryubaka mu buryo riba isoko mpuzamahanga, cyane ko riri no mu gace kegereye umupaka.
Yanditswe à SETORA Janvier .