Ubukungu

BURERA: Abahinzi bahangayikishijwe n’udukoko tw’umweru two mu bwoko bw’isazi « White Flies », bo bita urusimba rw’umweru.

Mu mirenge ya Gahunga; Rugarama na Cyanika bamaze igihe batabaza ko bazengerejwe n’urusimba rw’umweru, uku gutabaza byageze ku banyamakuru ba Virunga today na karibumedia.rw maze bakora inkuru z’impuruza kuri utu dukoko. Ibi byatumye inzego zitandukanye zihagurukira iki kibazo cy’utu dusazi, dufatwa nk’icyorezo muri iyi mirenge y’amakoro. Utu dukoko twamaze kuba twinshi k’uburyo twari dusigaye tubangamiye n’abantu mu mayira, aho ugenda tukakwibumbira mu maso cyane kubambaye imyenda y’ibara ry’umuhondo.

Ubuyobozi bw’akarere bwumvise gutabaza kw’abaturage bugera aho utu dusazi turi hatumizwa inama ku gisa n’amahugurwa, inama yahuje abahagarariye abahinzi « Abajyanama b’ubuhinzi; Abafashamyumvire »; Inzego z’ibanze; Abacuruzi b’inyongera_ musaruro ndetse n’abakozi ba RAB, maze abahagarariye abahinzi bigishwa uburyo bugezweho bwo kurwanya utwo dukoko tw’umweru turi mu bwoko bw’isazi kandi bahabwa amahugurwa ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Umukozi wa RAB « Station Manager », MUGIRANEZA Dieudonne yabwiye abari mu mahugurwa ko atari urusimba nk’uko babivuga ahubwo ko ari udukoko tw’umweru two mu bwoko bw’isazi « White Flies », agira ati: « Ni udukoko tubi tw’udusazi twibasira imyaka, dukururwa na azote « N » iba yabaye nyinshi mu butaka; Imihindagurikire y’ikirere n’ibihuru byinshi. Tukaba twibasira ibihingwa bigira amababi atohagiye, amababi akazaho amavuta akurura uduhumyo dusa n’umukara amababi akibera umuhondo, bityo amababi ntabe agushoboye gufasha igihingwa gukurura intunga_ gihingwa zifasha igihingwa gukura neza ». Ibi byumbikane ko igihingwa gihita kigwingira.

Abari mu mahugurwa kandi bahagarariye abahinzi bigishijwe uburyo bwo kuturwanya mu mirima yabo, babwirwa ko ari udusimba turuhije kuturwanya iyo twabaye twinshi kuko twororoka vuba. Ubwo buryo ni: Uguhinduranya ibihingwa mu murima; Gutera imiti nibura y’ubwoko butatu, nyuma y’iminsi itanu. Kuri ubu rumaze kuba rwinshi hatanzwe imiti muri buri murenge ikaba izaterwa m’uburyo bw’umuganda. Babwiwe kandi ko iyo batera imiti bayitera munsi y’amababi, utwo dukoko duhita tuguruka tugahungira mu biti hejuru tukaribwa n’utundi dusimba bita inshuti z’abahinzi; Bigishijwe kandi n’uburyo imiti iterwa, ko atari byiza guhuriza imiti mu ipombo ahubwo ko buri muti uterwa ukwawo.

Utu dusazi twororoka vuba ariko ntituramba kuko utugore tumara iminsi 21 naho utugabo tumara iminsi 5, ni udukoko twiyongera mu gihe gito; Tugakura mu gihe gito kandi tugakwira hose mu gihe gito, utugore dutera amagi menshi cyane k’uburyo twororoka vuba cyane. Bityo rero, muri uko guhinduranya imiti bayitera izuba rutaraba ryinshi « Mu gitondo kare » tugisinziriye cyangwa izuba rihumbije « Nimugoroba » rutashye. Abahagarariye abahinzi beretswe n’imiti itandukanye yo kuturwanya. Abahinzi bahagarariye abandi muri iriya mirenge yavuzwe haruguru, babwiwe kandi ko bagomba kwigisha abahinzi bagenzi babo ko umuhinzi nyawe agomba kuba inshuti y’igihingwa kuko igihingwa gikenera urukundo.

Umuyobozi muri RAB, yakomeje abwira abahinzi bahagarariye abandi ko ari ngombwa gusura igihingwa kenshi mu murima kugira ngo umenye uko kimerewe; Abahinzi basabwe kandi kuzamura umusaruro bahuza tekinike zose z’ubuhinzi, harimo: Guhuza ubutaka; Guhinduranya ibihingwa mu murima; Gukoresha amafumbire yose ndetse no gusasira igihingwa. Basobanuriwe na tekiniki y’ubuhinzi budakomeretsa ubutaka, aho baharura ibyatsi mu nzagati no ku mitabo bakabikoresha basasira igihingwa kandi ko bitanga umusaruro uri hejuru kuruta guhingagura ubutaka mu gihe bitari ngombwa.

Karibimedia.rw

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *