Breaking News: Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwahawe umuyobozi Mukuru mushya.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegako Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112;
None kuwa 13 Mutarama 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yagize Bwana Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB).
Jean-Guy asimbuye kuri uyu mwanya Francis Gatare wari muri uyu mwanya kuva muri Nzeri 2023, aho nawe yarawusimbuyeho Clare Akamazi wayoboye uru rwego igihe gisaga imyaka irindwi kuko yavuye kuri uyu mwanya kuwa 27/09/2023 yarawugiyeho muri 2017.
Uwo Jean-Guy Afrika asimbuye ariwe Francis Gatare aherutse kugirwa umujyanama wihariye mu biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.
Afrika Jean Guy agizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB, avuye muri Banki Nyafurika itsura amajyambere(BAD) aho yari umwe mu bayobozi bakuru bayo.
Ataraba umuyobozi muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, Jean -Guy Afrika yakoze mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, ndetse na mbere y’aho, yakoreye igihugu mu mirimo itandukanye, harimo no kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Yanditswe na SETORA Janvier.