Ubukungu

BNR yatangaje zimwe mu mpamvu zatumye ihindura inoti za 5000 Frw na 2000 Frw.

Ihere ijisho inoti nshya ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw zasohowe na BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko zimwe mu mpamvu zatumye ihindura inoti za 5000 Frw na 2000 Frw harimo kuzijyanisha n’igihe hongerwamo ikoranabuhanga rigezweho no kuyongerera umutekano.

Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n’iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw zashyizweho nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

Ubutumwa Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize kuri konti yayo ya X bugaragaza ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk’iya 2000 Frw ari yakozwe tariki 1 Ukuboza 2014.

BNR iti: “Icyatumye Banki Nkuru y’u Rwanda duhindura imiterere y’amafaranga dufite, twaherukaga guhindura inoti ya bitanu n’iya bibiri (5000 Frw na 2000 Frw) mu myaka 10 ishize, byari bikenewe ko twongeramo ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twongere umutekano w’inoti,”

BNR kandi yahisemo kuvugurura urupapuro rukorwamo izi noti kugira ngo irusheho kuramba.

Iti: “Twashatse gushyiramo ibintu bijyanye n’ahantu u Rwanda rugeze ndetse n’ahantu u Rwanda rurimo kujya kugira ngo tugaragaze ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, ari ko n’amafaranga y’u Rwanda ameze neza”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *