Barindwi barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ bafunzwe.
Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho barindwi muri bo bafunzwe, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no kusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.
Iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Abafunzwe batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagize ati: “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame”.
Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise “Rich Gang” ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.