AMAJYARUGURU: Ubuyobozi n’itangazamakuru biyemeje gukorera hamwe mu nyungu z’umuturage ku isonga.
Abayobozi batandukanye mu nzego zose mu ntara y’amajyaruguru biyemeje gusenyera umugozi umwe n’itangazamakuru mu nyungu z’umuturage ku isonga, aho abanyamakuru bagomba kugaragaza ibitagenda noneho n’ababishinzwe bakabikemura ku gihe.
Ni ingamba zafatiwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 02 Ukuboza 2024, ubwo abanyamakuru bakorera muri iyi ntara y’amajyaruguru bagiranaga ikiganiro n’umukuru w’intara MUGABOWAGAHUNDE Maurice n’abandi bayobozi batandukanye, bakaba biyemeje kuba umusemburo w’impinduka mu baturage batungira agatoki ubuyobozi ibitagenda kandi n’abayobozi bakaba biyemeje gutanga amakuru igihe cyose akenewe.
Afungura ikiganiro ku mugaragaro, Umukuru w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye abari aho bose uburyo bitabiriye ikiganiro kandi atanga umwanya abanyamakuru babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo maze umukuru w’intara yunganiwe n’abayobozi b’uturere dutanu tugize iyi ntara y’amajyaruguru, aribo: Meya wa Musanze Nsengimana Claudien; Uwa Burera Mukamana Soline; Uwa Gakenke Mukandayisenga Vestine; Uwa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel n’uwa Rulindo Mukanyirigira Judith, bityo yizeza abanyamakuru ko nta muyobozi uzabima amakuru.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kunoza imikoranire, ndabizeza ko nta munyamakuru uzakenera amakuru ku muyobozi runaka ngo ayamwime. Icyo cyo ndakibemereye kandi n’abayobozi turi kumwe hano barabyumva”.
Mu gusoza ikiganiro umukuru w’intara y’amajyaruguru yasabye na none abari aho by’umwihariko abanyamakuru gukoresha ingufu z’ikaramu na mikoro mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside hakorwa ubukangurambaga mu baturage.
Yagize ati: “Ndifuza ko twafatanya gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside hakorwa ubukangurambaga mu baturage kuko ntibikwiye ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye ngo wumve ko hari abayirokotse bagitotezwa cyangwa ngo bicwe. Tugomba gukomera ku bumwe bwacu nk’abanyarwanda.”
Iki kiganiro cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo: Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara n’abandi bakozi batandukanye b’intara y’amajyaruguru.
Yanditswe na SETORA Janvier .