AMAJYARUGURU: Kubura amakuru ahagije kuri BDF nibyo ngo byaba bishora abaturage mu runguze (Bank Lambert).
Kutamenya amakuru y’imikorere ya BDF mu ntara y’amajyaruguru ngo yaba ariyo ntandaro yo kwishora mu nguzanyo itemewe izwi mu ntara y’amajyaruguru nk’URUNGUZE cyangwa “Bank Lambert” mu ndimi z’amahanga.
Ibi ni ibyashyimangiwe na Guverineri w’Intara y’Amajayaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’Ubuyobozi bukuru bwa BDF mu rwego rw’igihugu, aho bwagaragarije abayobozi b’iyi ntara ko iza mu za Nyuma mu gukorana bya hafi na BDF.
Nyuma yo gusobanurirwa no kungurana ibitekerezo ku mikorere n’inshingano bya BDF, Guverineri w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yabwiye itangazamakuru ko kutamenya amakuru aribyo byatumye abaturage batitabira gukorana na BDF.
Yagize ati: “Muri ibi biganiro twagiranye na BDF, ikigaragara nuko ibyiciro by’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ndetse n’abatuye intara muri rusange, hari amakuru baburaga. Biciye muri ubu bukangurambaga rero bizadufasha kugeza amakuru ku baturage benshi kugira ONG abafite imishinga bayitange muri BDF babone inkunga ndetse hanishyingirwe iyo mishinga yabo mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse”.
Guverineri yakomeje avuga ko gukorana na BDF bije byinjira no muri gahunda ya Leta basanzwe bafite nk’ ubuyobozi bw’Intara bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene.Ibintu yafashe nk’ikoti bambaye ryo gukangurira abaturage, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga kugana iki kigo cya BDF.
Yagize ati: “Gukangurira abaturage gukorana na BDF bya hafi, birinjira no muri gahunda n’imihigo dusanzwe dufite nk’Intara y’Amajyaruguru muri uyu mwaka mu gufasha by’ibuze imiryango ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (65.000) kugira ngo ibe yabafasha kwivana mu bukene mu buryo burambye. Uyu rero ni umukoro dutahanye nk’ubuyobozi bw’Intara n’uturere dutanu tuyigize”.
Guverineri yasoje avuga ko kutagana BDF akenshi wasanga ariyo ntandaro yo kugana abatanga URUNGUZE ruzwi nka “Bank Lambert” rumaze kuyogoza abaturage no gusenya imiryango.
Yagize ati: “Kutagira amakuru ya BDF akenshi nibyo bishobora kuba bitera bamwe mu baturage kujya mu bikorwa bitari byiza harimo n’urunguze (Bank Lambert) kugira ngo babone amafaranga ariko iyo ni imikorere mibi kuko bibasaba inyungu y’umurengera ari nabwo benshi usanga bananiwe kwishyura ayo mafaranga bafashe bikabajyana mu manza no gutakaza imitungo mike bari basigaranye”.
Umuyobozi mukuru w’Ikigega gitera inkunga urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga (BDF), Vincent MUNYESHYAKA, yavuze ko bakeneye urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ariko cyane cyane urubyiruko kubera ko ngo hari na serivisi zihariye zibagenewe zirimo n’izizwi nka “Agro-industrie”.
Yagize ati: “Dukeneye urubyiruko kuko by’umwihariko kuri rwo hari serivisi zirugenewe zizwi nka ‘Agrobusiness’ kuko urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo ari nayo mpamvu tugomba gukomeza gutekereza ukuntu twarufasha kugera kuri serivisi z’imari ku buryo no ku rwego rw’igihugu iyo urebye ibipimo bihari, cyane cyane abafite imyaka hagati ya 16_ 19, usanga abagera kuri serivisi z’imari ari bake cyane, bikaba bisaba ko dukomeza kwicarana n’inzego zibishinzwe cyane cyane Minisiteri y’urubyiruko guteza imbere no. Ubuhanzi ndetse n’ amabanki dukorana, tukareba ukuntu twagira umwihariko ku rubyiruko”.
Vincent MUNYESHYAKA yakomeje asaba urubyiruko kudacika intege igihe rusabwe ibyo rugomba kuzuza kugira ngo narwo ruhabwe serivisi nziza.
Yagize ati: “Icyo dusaba urubyiruko n’abagore ni ukwitinyuka bakigirira icyizere ariko cyane cyane urubyiruko nkarusaba kwihangana, ntirucike intege kubera ko nk’iyo asabye ko yagurirwa igikoresho runaka ariko wamwemerera, ukamusaba inyandiko nibura eshatu zigaragaza igiciro cy’ikintu kigiye kugurwa, akumva ko umuruhije, bityo akikubita akagenda, ntagaruke intege kuko niba ukomanze ku muryango wa mbere, ntibaguhe serivisi, wakomanga no ku muryango ukurikiyeho”.
Ikigaragara nuko kuva iki kigo kizwi nka BDF cyashyizweho na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) mu mwaka wa 2011, muri gahunda yo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’ Imari, harimo ingwate ku nguzanyo cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho cyishingira inguzanyo ku kigero cya 75% ku rubyiruko mu gihe abagore ari 50%.
Mu Rwanda, imishinga 18, 000 niyo yatewe inkunga na BDF kuva yashingwa, ikaba yaratwaye amafaranga angana na miliyali 191 Frw na miliyoni 600 Frw, naho miliyali 4 Frw na miliyoni 100 Frw akaba ari yo mafaranga yishyuwe ibigo by’imari ku mishinga yahombye.
Mu Mishinga yose hamwe yatewe inkunga mu gihugu yose uko ari 18 000, Intara y’Amajyepfo ifitemo imishinga 3,400 ingana na 19% yose hamwe, ikaba yaratwaye angana na miliyali 12 Frw na miliyoni 300 Frw, kuri miliyali 91 Frw yatanzwe ku mishinga yose, bingana na 11% ariko abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ikaba iza ku isonga mu kutitabira gukorana na BDF ari nabyo bashishikarizwa uyu munsi kugira ngo abaturage bayo babyumve kimwe n’abandi mu gihugu.
Yanditswe na SETORA Janvier .