AMAJYARUGURU: Imigabo n’imigambi bya Kandida Perezida Hon. Dr.Frank Habineza, bimwe mu byanyuze abaturage.
Ubwo yari mu karere ka Burera na Musanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, umukandida Perezida akaba n’umukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (DGPR/Green party), Hon.Dr. Frank Habineza yagejeje ku baturage imigabo n’imigambi y’ibyo azageza ku baturage naramuka atsinze amatora nk’umukuru w’igihugu.
Akimara gusesekara mu murenge wa Cyanika mu karere Burera ahazwi nko mu Kidaho, umukandida Perezida Hon.Frank Habineza, yishimiwe n’abaturage bari baje kwiyumvira imigabo n’imigambi ye n’ibyo agomba kuzageza ku banyarwanda by’umwihariko abanyaburera. Aha ni naho yahereye ashimira abaturage babatoye muri Manda ishize ubwo bajyaga mu Nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, bityo anabereka ko ibyo yari yarabijeje yiyamamaza ko byagezweho ku kigero kirenga 70%.
I Burera, yakiriwe na Visi Meya Nshimiyimana Jean Batiste.
Uyu mukandida Perezida w’ishyaka Green Party yibukije abaturage ko ibijyanye n’amafunguro y’abana ku mashuri abanza n’ayisumbuye ariwe wabitekereje, akabikorera ubuvugizi kugera bishyizwe mu bikorwa kandi ko n’ibindi abasezeranya bizagerwaho naramuka atowe ndetse akabona n’abadepite bahagije mu nteko ishinga amategeko.
Yagize ati: “Baturage beza bo mu karere ka Burera nimuramuka mutoye kuri Kagoma, muzaba mutoye neza kuko tuzabazanira hano muri Burera uruganda rutunganya ifumbire y’imborera ku buryo azaba ari uruganda ruzakora kuva ku karere kugera ku rwego rw’umurenge n’akagari ndetse uretse n’ ifumbire Gree Party izateza imbere ibikorwa byo gutubura imbuto kandi nacyo kikaza ari igikorwa kizava ku karere kikajya ku murenge no ku kagari”.
Abaturage b’i Burera baje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Hon. Dr. Frank Habineza.
Kandida Perezida Hon. Dr. Frank Habineza yakomeje abwira abaturage ko abafitiye n’undi mugambi wuko buri mwana wo mu Rwanda azabasha kugira umuhigo wo korora itungo rigufi byanashoboka buri muryango ukazorora itungo rigufi;
Mu gusoza yavuze no ku bukerarugendo aho yagize ati: “Ibijyanye n’ubukerarugendo, ni ndamuka ntowe nzateza imbere ubukerarugendo kugira ngo nabwo bufashe abaturage kwiteza imbere basurwa na bamukerarugendo kandi hasigasirwa ibyiza nyaburanga n’amateka akabungwabungwa bityo n’abaturage mukabasha kubona amafaranga”.
Yakomeje agira ati: “Nimudutora nka Green Party, hazashyirwaho ikigega cyizafasha abize ubukerarugendo n’amahoteri guteza imbere ibikorwa byabo ndetse no tunabafasha gukomeza kwihangira imirimo ishingiye ku bukerarugendo ku buryo n’ubushomeri bwagabanuka mu rubyiruko”.
Abaturage b’umurenge wa Cyanika bagaragaje akanyamuneza bigaragara ko bishimiye imigabo n’imigambi by’ ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), maze bemeza ko bazamutora ku bwinshi kugira ngo ashyire mu bikorrwa gahunda zose yabasangije.
MUNYURANGABO Alphonse yagize ati: “Twishimiye ibyo Kandida Perezida Hon.Dr. Frank Habimeza atubwiye kuko nk’abanyaburera duturiye ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’urugezi, twagombye kuba tubibyaza umusaruro dusurwa na ba mukerarugendo, naho ku bijyanye n’ifumbire y’imborera yatubwiye, nabyo byaba ari byiza kuko biragaragara ko ifumbire mva ruganda ariyo isigaye itwanduza ibirwara bidakira birimo na Kanseri. Ubwo rero tubonye ubundi buryo buduha ifumbire nziza twahinga tukeza kandi twirinze na za ndwara. Inganda nazo nk’uko yabitubwiye zaba ari igisubizo kuri twe kuko zazaduha imirimo, ubushomeri bukagabanuka mu rubyiruko”.
NYIRAMUGISHA Annonciata we yagize ati: “Nk’uko yabidusezeranije mu matora y’ ubushize ko azagira byinshi akemura, bimwe twatangiye kubibona kuko nk’umushahara wa mwarimu warazamutse, ubu turahembwa neza tukizamura tuva mu bukene mu gihe mwarimu yafatwaga nk’utari umukozi wa Leta, twumvise ko ari nawe wazamuye imishahara y’abasirikari kandi ko yifuza no kuzamura uw’abapolisi n’abaganga. Ikindi twamukundiye kizatuma tumutora nuko yavuze ko azakuraho umusoro ku butaka nka gakondo y’abakurambere”.
Akiva mu karere ka Burera, Kandida Perezida Hon.Dr.Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo hazwi nko mu Byangabo maze naho aganiriza abaturage ku migabo n’imigambi ye.
I Musanze yakiriwe na Mayor NSENGIMANA Claudien
Yagize ati: “Banyamusanze n’Abanyarwanda muri rusange ndabashimira kuba mwaratugiriye icyizere mukadutuma mu nteko ishinga amategeko kandi ibyo mwadutumye byose twabikoze neza ku kigero gisaga 70%, ari nayo mpamvu tugarutse kubasaba amajwi ngo mwongere mutugirire icyizere maze ibyo tutari twagakoreye ubuvugizi ngo bikemuke, nabyo muri iyi manda y’imyaka itanu bikazakemuka cyane ko tuzaba twibereye muri Perezidansi ya Repubulika”.
Kandida Perezida Hon. Dr. Frank Habineza aganira n’abanyamusanze, yagarutse no ku ifungwa ry’abantu ridakurikije amategeko ko naramuka yicaye muri Perezidansi ndetse afite n’abadepite bahagije azakosora byinshi ku bijyanye n’ibyo bifungo bidakurikije amategeko.
Yagize ati: “Hari igihe gufunga abantu bikorwa mu buryo bubangamira uburenganzira bwa muntu nko gufunga umuntu iminsi mirongo itatu y’agateganyo noneho ikagenda yongezwa, ugasanga umuntu amaze muri gereza nk’umwaka umwe cyangwa ibiri yaburana akagirwa umwere. Ndashaka ko ibyo bintu bicika noneho umuntu akajya afungwa aruko amaze kuburana cyangwa se wa wundi wafunzwe iyo myaka ibiri cyangwa umwe arengana, yajya avamo akisbyurwa icyo gihe cyose yamaze afunzwe kuko igihe yari afunzwe yakagombye kugira icyo akora kimufitiye akamaro we ubwe n’umuryango we aho kumuhombya”.
Aha niho yahereye anenga n’ibigo bizwi nka “Transit Centers”, ko nazo zifunga abantu mu buryo bunyuranije n’amategeko ko naramuka atowe nabyo azabikuraho.
Abaturage b’i Musanze, nabo baje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Hon. Dr. Frank Habineza.
Yagize ati: “Nibyo, Leta y’u Rwanda ntiyakorora abanyabyaha ariko nifunge abagomba gufungwa kandi bafungirwe ahemewe n’amategeko mu gihe gikwiye. Aho bafungira abana; Abantu bakuru babita inzererezi, nimutugirira icyizere mukadutora kugeza muri Nzeri 2024, ibi bigo byose bizwi nka “Transit Centers” birimo kwa Kabuga; Kinigi; Iwawa n’ahandi tuzaba twamaze kubikuraho burundu.Turabizi ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) aricyo kigo cyonyine gifite ububasha bwo gufunga kuko abandi babikora baba banyuranije n’ihame ry’ubutabera kuko ufunga abantu mu buryo butagenwe n’itegeko kandi akabafungira ahatemewe, aba yishe ubutabera ndetse nawe ubwe aba akoze icyaha (Séquestration) mu ndimi z’amahanga”.
Biteganijwe ko kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024 aribwo hazasozwa ibikorwa byo kwiyamamaza aho Umukandida Perezida Hon.Dr. Frank Habineza, azabisoreza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge kuko buzacya kuri 14 Nyakanga 2024, abanyarwanda baba mu mahanga bazindukira mu matora mu gihe mu gihugu ho bazatora kuri 15 Nyakanga 2024.
Yanditswe na SETORA Janvier