AMAJYARUGURU: Ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), kiranenga bamwe mu bayobozi n’abaturage batabungabunga ibyagezweho.
Ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC) kiranenga bamwe mu bayobozi n’abaturage by’umwihariko abo mu karere ka Burera batagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho, aho umuyoboro umwe cyangwa myinshi yangirika cyangwa se ikangizwa ariko ntibabimenyeshe ikigo ngo kibisane mu maguru mashya, ahubwo iminsi ikaza indi igataha.
Ni ibikorwa byagaragaye mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Karangara no mu murenge wa Gahunga mu kagari ka Buramba, aho amatiyo y’amazi yangijwe ariko abahaturiye n’ubuyobozi bwaho ntibatange amakuru ku gihe ngo hasanwe ahubwo bikamenyekana bivuzwe n’abanyamakuru batahaturiye. Ibintu WASAC ivuga ko bibabaje cyane kandi ari nk’ibyo kunengwa.
Uhagarariye iki kigo yagize ati: “Abantu nk’abo babona ibikorwa remezo (Amazi; amashanyarazi; Imihanda; Ibiraro;….), byangiritse ntibabisane cyangwa ngo babibwire ababishinzwe ngo bisanwe ni abo gukeburwa ariko kandi tunabagaya kuko burya ibikorwa remezo nibo biba byarashyiriweho, bityo bene abo ni abo kugawa”.
Kubungabunga ibyagezweho no kubirinda ababyangiza ni nabyo byagarutsweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr.MUGENZI Patrice ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, aho yagize ati: “Baturage beza, turifuza ko ibikorwa byose bigomba gukorwa mubigizemo uruhare kandi n’ibyagezweho mukarushaho kubibumbatira no kubirinda kuko ibyo bikorwa by’amajyambere biba byaraziye abaturage kandi mwumve ko amanota ari mwe muyatanga binyuze mu buryo bwo kugira uruhare mu bibakorerwa”.
Gusa ikigaragara nuko, uretse n’abaturage hari na bamwe mu bayobozi babona nk’ibyo bikorwa remezo byangiritse ntibabivuge cyangwa se babivuga, ababibwiwe ntibagire icyo babikoraho nk’uko byagaragaye mu mudugudu wa Kabaya; Akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama ahacitse itiyo ikamara hafi ibyumweru bibiri nta kirakorwa, amazi ameneka kandi hari abataka ko bayabuze.
Itiyo yacitse muri Karangara (photo by Maniraguha).
Na none hari abandi bakora ibikorwa remezo biza bisanga ibyabanje ariko mu gukora ibyo bikorwa remezo bishya bagasenya ibyo basanze ariko barangiza imirimo yabo bakagenda badasannye ibyo bangije nk’uko byagaragaye mu ikorwa ry’umuhanda Kodaho_ Nyagahinga_ Kanyirarebe_ Rukiko w’ibirometero 15, aho Kampani yakoraga uwo muhanda ikangiza itiyo y’amazi mu mudugudu wa Karuheshi; Akagari ka Buramba; Umurenge wa Gahunga ariko itiyo ikaza gusanwa aruko abanyamakuru nahageze bakabimenyesha ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC) hagahita hasanwa, ubu amazi akaba atakimeneka.
Itiyo yari yaciwe hakorwa umuhanda yamaze gusanwa.
Yanditswe na SETORA Janvier.