AMAJYARUGURU: Asaga Miliyari 3 yambuwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti (RMS) kubera RSSB itishyurira ku gihe serivisi z’ubuvuzi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti mu Rwanda (RMS_ Rwanda Medical Supply) kirasaba ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko abo mu ntara y’amajyaruguru ko cyakwishyurwa amadeni agera kuri Miliyari eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3.500.000.000 frw) kiberewemo n’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu.
Uku ni ukuri kwagaragarijwe mu biganiro byabereye mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Musanze, aho umukuru w’intara MUGABOWAGAHUNDE Maurice yari agaragiwe n’abayobozi b’uturere Nsengimana Claudien wa Musanze; Nzabonimpa Emmanuel wa Gicumbi; Mukandayisenga Vestine wa Gakenke na Mukamana Soline wa Burera ndetse n’abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima biba muri iyi ntara, bafatanije gusesengura no gufata imyanzuro ku madeni bavugwaho, bityo bihabwa umurongo nk’uko umukuru w’intara MUGABOWAGAHUNDE Maurice yabitangarije itanzamakuru.
Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurie
Yagize ati: “Ni byo koko hari amadeni ibigo nderabuzima n’ibitaro bifitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti (Rwanda Medical Supply) ariko kugira ngo ayo madeni yihute kwishyurwa bitewe n’ubunararibonye twasangiye, twasanze bishoboka ko ayo madeni yakwishyurwa ariko na none tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo abarimo amadeni bishyure vuba kugira ngo imitangire ya serivisi idasubira inyuma”.
Guverineri MUGABOWAGAHUNDE yakomeje abwira Karibumedia.rw ko bagiriye inama iruta izindi abayobora ibitaro n’ibigo nderabuzima yo gukoresha ingengo y’imari icyo yagenewe kuko kuyikoresha ibindi ari imicungire mibi.
Yagize ati: “Twabagiriye inama ko amafaranga y’ingengo y’imari agomba gukoreshwa icyo yagenewe koko; niba amafaranga ari ayo kugura imiti, ni ayo kugura imiti, ntabwo ari ayo gukoreshwa bavugurura inyubako kuko bizana ibibazo nyuma kuko twasanze hari bamwe bari bakibikora ariko twasabye ko ibyo bintu bihagarara, niba ari amafaranga yagenewe imiti, niba ari ayo gutuma imbangukiragutabara zibasha gukora, nakore ibyo aho kugira ngo abe ayo umuyobozi w’ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima akoramo agiye kwishyura ibindi bintu kuko ni imicungire mibi”.
Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiti, ushinzwe kuyibika no kuyigeza ku bigo nderabuzima n’ibitaro ndetse n’ubucuruzi mu kigo nyirizina [Rwanda Medical Supply], RURANGWA Clément yabwiye Karibumedia.rw ko bambuwe agera kuri miliyari eshatu n’igice (3.500.000.000 frw) mu gihugu hose kandi ko ayo madeni abatera imbogamizi mu mitangire ya serivisi nziza.
RURANGWA Clément, Umukozi wa RMS
Yagize ati: “Intara y’amajyaruguru kimwe n’izindi ntara, ubu badufitiye amadeni agera kuri miliyari eshatu n’igice (3.500.000.000 frw) ari nabyo bidutera imbogamizi zishingiye kuri ayo madeni kuko biratuzitira mu mikorere yacu ya buri munsi mu buryo bwo kwishyura abaduha imiti kuko nk’uko mubizi, hejuru ya 99% by’imiti, iva hanze y’igihugu.Abayituzanira rero, barayiduha ariko natwe dufite inshingano yo kwishyura. Bityo rero, kugira ngo tubashe kwishyura, nuko abo twayihaye nabo batwishyura”.
Yakomeje asaba abarimo amadeni kwishyura kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.
Yagize ati: “Turasaba yuko ibigo by’ubuvuzi bishyiramo imbaraga mu kwishyura kugira ngo turusheho kubaha serivisi nziza kuko iyo amafaranga adahari na serivisi tubaha ishobora kugira inkomyi. Rero turabasaba yuko abagomba kwishyura imiti babishyira muri gahunda ibanza nk’uko hari n’ibindi bikenewe ariko murabizi ko umugenerwabikorwa iyo aje mu bitaro cyangwa mu kigo nderabuzima, ataha atishimye kandi intego yacu twese ari ukugira ngo uje atugana abone umuti ashaka kugira ngo asubire kubona imbaraga zo kujya gukora imirimo ye ya buri munsi”.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gataraga akaba n’uhagarariye ibindi bigo byose, AYINGENEYE Alphonsine, nk’umuyobozi w’ikigo kitagira ideni mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiti yasangije bagenzi be ibanga ryo kutagira iryo deni.
Umuyobozi w’ ikigo nderabuzima cya Gataraga AYINGENEYE Alphonsine
Yagize ati: “Ikigaragara kugira ngo ikigo nderabuzima kijyemo amadeni nuko amafaranga y’imiti kiyakoresha ibindi cyane ko ibigo nderabuzima bitagira ingengo y’imari (Frais de fonctionnement) bityo nk’icyihembera abakozi, ugasanga amafaranga yo kugura imiti niyo cyakoresheje cyangwa niba hari nk’ikintu cyangiritse mu kigo nderabuzima, ugasanga bibaye ngombwa ko hakoreshwa ya mafaranga yo kwishyura imiti”.
AYINGENEYE Alphonsine yakomeje atunga agatoki n’ikigo cy’igihugu cy’ubwishyingizi (RSSB) ko nacyo kigira uruhare mu gutuma ibitaro n’ibigo nderabuzima biba ba bihemu mu kutishyurira igihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti (RMS) kuko ngo itabishyura.
Yagize ati: “Ni byo, ibigo nderabuzima bifitiye amadeni Rwanda Medical Supply koko ariko amenshi afite umuzi mu banyamuryango ba RSSB baturuka mu turere n’intara bitandukanye, ugasanga izo ntara n’uturere bitishyuye nyuma y’aho RSSB yahinduriye amabwiriza ivuga ko buri muntu wese agomba kwivuriza ahamwegereye. Bityo, nk’iyo myenda ntabwo RSSB yayishyuye ari nabyo byatumye ibigo nderabuzima byisanze mu myenda y’abantu byavuye batari muri Zone yabo ari nabyo byabyaye uwo mwenda w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti (Rwanda Medical Supply)”.
Uretse ibi kandi ngo hari n’indi mpamvu yatumye uyu mwenda ugera kuri ruriya rwego aho umukuru w’intara yavuze ko iyo mpamvu ari iy’izamuka ry’ibiciro by’imiti bitari bikijyanye n’igihe ariko akaba yahumurije abari mu biganiro ko Minisiteri y’ubuzima iki kibazo iri kugikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye hazaboneka ibiciro bishya kwa muganga bizaba bijyanye n’igihe.
Yanditswe na SETORA Janvier.