AMAJYARUGURU: Abitabiriye Umurenge Kagame Cup basabwe guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Ku wa gatanu tariki ya 28.03.2025, kuri Sitade Ikirenga muri Shyorongi mu karere ka Rulindo hasorejwe imikino ya nyuma y’Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2024_ 2025 mu mupira w’amaguru ku rwego rw’intara ya Majyaruguru.
▪︎Mu bagore: Musanze vs Burera;
▪︎Mu bagabo: Musanze vs Rulindo
Ubwo yasozaga imikino y’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yasabye amakipe yakomeje kuzitwara neza mu mikino yo ku rwego rw’Igihugu, yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Ni amarushanwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo: Football; Basketball; Volleyball; Sitball; Amagare; Kubuguza (gukina igisoro), Gusiganwa ku maguru no gusimbuka urukiramende.
Amarushanwa y’uyu mwaka afite insanganyamatsiko igira iti: « Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga ». Guverineri Mugabowagahunde ubwo yasozaga aya marushanwa ku rwego rw’Intara, yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Ni nyuma y’imikino ya nyuma y’umupira w’amaguru yabereye mu karere ka Rulindo kuri Sitade ikirenga ya shyorongi, ku wa 28 Werurwe 2025.
Yagize ati: “Siporo ifasha abaturage guhura bagasabana, bikabarinda kubona umwanya wo kwishora mu biyobyabwenge. Turakangurira abantu benshi kuyitabira kuko ari bumwe mu buryo bwo kwimakaza imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi inyuranye”. Yakomeje asaba amakipe yatwaye ibikombe n’ayakomeje kuzitwara neza mu mikino yo ku rwego rw’Igihugu, akazana ibi bikombe kuko yaba mu bakobwa no mu bagabo bose bashoboye.
Mu bagabo umukino warangiye ikipe y’Umurenge wa Kimonyi yo mu Karere ka Musanze itsinze ikipe y’Umurenge wa Base yo mu Karere ka Rulindo kuri penalite, 4 kuri 2.
Mu bagore ikipe y’Umurenge wa Cyuve yo mu Karere ka Musanze yatwaye igikombe itsinze iy’Umurenge wa Nemba yo mu Karere ka Burera, penalite 5 kuri 3.
Umutoza w’ikipe y’Umurenge wa Kimonyi yegukanye iki gikombe cy’Intara y’amajyaruguru, ati: “Twashyize hamwe turategura kuko iki gikombe gisobanuye byinshi ku miyoborere myiza ya Perezida Kagame kandi twiteguye kuzegukana n’icy’Igihugu”.
Abafana bo mu Murenge wa Kimonyi bagize bati: “Twari twaje gushyigikira ikipe y’umurenge wacu kandi twanejejwe n’igikombe twatwaye cy’imiyoborere myiza kandi tuzakomeza kuyiba inyuma no mu mikino isigaye”.
Umutoza w’ikipe y’umurenge wa Base ati: « Nibyo turatsinzwe kuko mu mupira w’amaguru habaho gutsinda no kunganya bati uyumwaka ntabwo igikombe kibaye icyacu ariko igitumye kitaba icyacu n’imisifurire mibi, akomeza vugako ubuyobozi butegura ayamarushanwa bwazakosora ikibazo cyabasifuzi basifura iyimikino kuko nkokumukino wacu batwibye bigaragarira buri wese wari kuri stade ya shyorongi ».
Uyu mukino w’abagabo wa baye mumvura nyinshi abakunzi bumupira w’amaguru ntibishimiye imisifurire koko umurenge wa Base waribwe kuburyo bugaragara. Imikino ya nyuma isoza aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu muri uyu mwaka biteganyijwe ko izabera mu Karere ka Musanze, mu gihe iy’umwaka ushize yari yakiriwe n’Akarere ka Rubavu.
Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yatangiye mu mwaka wa 2006, atangira yitwa « Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza”.
Mu mwaka wa 2010, aya marushanwa yahinduriwe inyito yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kugaragaza no gushimira uruhare rukomeye rwa Perezida Kagame mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda no mu Karere.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.