Ubukungu

AMAJYARUGURU: Abaturage basabye ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amazi, amaso ahera mu kirere.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera na Gakenke mu ntara y’amajyaruguru barasaba ko bahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wanyuze muri utu turere kuko ngo bategereje bagaheba kandi ngo barabariwe, bagategereza kwishyurwa ariko ngo amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.

Ni umuyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa waturutse mu kagari ka Kamubuga; Umurenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke ukanyura mu tugari twa Mucaca; Rukandabyuma; Nyanamo na Kiribata mu murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera.

Ni bimwe mu bikorwa_ remezo byashyizwe mu mirima y’abaturage mu murenge wa Rugwngabari.

Ubwo Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageraga muri uyu murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, yaganiriye na bamwe mu baturage baberewemo amafaranga y’ingurane z’ibyabo byangijwe n’uriya muyoboro ariko ku bw’impamvu z’umutekano wabo, bifuje ko tutatangaza amazina yabo bavuga ko bari mu karengane cyane ko ngo bangije ibyabo bababwira ko bazabishyura vuba none umwaka ukaba urangiye.

Uwa mbere yagize ati: “Baza gusana uyu muyoboro w’amazi bangije imyaka yacu irimo: Ibigori; ibishyimbo; Ibirayi n’ibindi ariko bayangiza baratubwiye ngo bazatwishyura ari naho bahereye batubarura ariko amafaranga yo twarayahebye kandi hari amakuru atugeraho ko “amafaranga yageze mu karere”.

Mugenzi yagize ati: “Dufite amakuru ko Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yatanze amafaranga agera kuri Miliyoni makumyabiri na zirindwi (27.000.000 frw) kandi ko zageze kuri Konti y’akarere, gusa ntituzi impamvu batatwishyura! Yewe hari n’ibaruwa yandikiwe akarere, basaba abayobozi gusobanura impamvu tutishyurwa, bagasubiza bavuga ko bagiye kutwishyura, tugategereza tugaheba Icyo dushaka nuko batwishyura kuko tuzi neza ko amafaranga yageze mu karere”.

Asubiza kuri iki kibazo, mu butumwa bugufi umunyamakuru wa Karibumedia.rw yamwandikiye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera MUKAMANA Soline yavuze ko amafaranga ataraboneka ko bakiyategereje.

Yagize ati: «Nibyo hari ingurane igomba guhabwa abaturage bangijwe ibyabo n’umuyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa ariko ikibazo cyabo twakigejeje kubagomba kwishyura ariko amafaranga ntaraboneka. Turacyabikurikirana, ntaraboneka ariko naboneka tuzayabaha».

Uyu mushinga wo kuvugurura uyu muyoboro watangiye 2023 biteganijwe ko uzarangira 2024 ku bufatanye na LODA n’indi mishinga y’abaterankunga batandukanye kandi ukarangira abaturage barishyuwe ingurane zabo, none umwaka urangiye ntacyo barabamarira.

Icyemezo cyo gusana umuyoboro.

Yanditswe na SETORA Janvier .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *