AMAJYARUGURU: Abakunzi ba Film izwi nk’ “IKIRIYO CY’URUKUNDO”, yari imaze igihe yarahagaze yabagarukiye.
Umuryango mugari w’abagize Film y’uruhererekane izwi nk’ “Ikiriyo cy’irukundo” bashishikajwe no kongera gushimisha abakunzi babo muri gahunda yo gukomeza kubashimisha kandi banayibaheramo impanuro mukubaka umuryango nyarwanda.
Ni Film yari igiye kumara igihe kingana n’amezi umunani idasohoka ariko bikaba byari byarababaje abakunzi bayo aho abakinnyi banyuraga hirya no hino bakishyuzwa iyo Film ariko ku bufatanye n’abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, iyi film yagarutse kandi ikaba izanye imbaraga n’imbaduko mu kubamara irungu no kubaha impanuro mu kubaka umuryango nyarwanda.
N’urukumbuzi rwinshi abakunzi banyu ngo bamaze batabasusutsa, batabasetsa ngo banabamare irungu, babazaniye Film umuzingo mushya (NEW VOLUME) aho gukomeza kumva ko “Ikiriyo cy’urukundo” cyaburiwe irengero.
Murabizi neza ko Film “Ikiriyo cy’urukundo”, imaze imyaka igera kuri ine (4 ans) ibonye izuba ikaba kandi ari nayo film imwe rukumbi yakiniwe mu ntara y’amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze, aho iyi film yakunzwe n’abantu benshi nyuma ya nyinshi zikinirwa muri iyi ntara.
Bivuze ngo Film “IKIRIYO CY’URUKUNDO” ni film yari yarigaruriye imitima ya benshi iza kugira imbogamizi zitandukanye.
Wakwibaza uti ese Film “Ikiriyo cy’urukundo”, yavutse ite? ryari?
Film “Ikiriyo cy’irukundo” yabonye izuba ahagana mu mwaka wa 2020 ubwo hatangizwaga ikinyamakuru kizwi nka “IRIS RWANDA TV”, gitangijwe na Nshimiyimana Jean de Dieu uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Mr Jean Gugu, usanzwe ari umukozi wa Leta mu karere ka Burera.
Uyu mushoramari ngo nta yindi mpamvu yamuteye gushinga ikinyamakuru irisrwanda.com na Iris RWANDA TV ahubwo ngo kwari ukugira ngo ajye anyuzaho uruhererekane rwa Film nk’uko yabidutangarije mu kiganiro kigufi twagiranye.
Yagize ati: “Ni byo, sinize ibijyanye na film ariko ndi umwanditsi nkaba n’umukinnyi wazo akaba ari nayo mpamvu naje gushoramo amafaranga kuva 2020 nyuma muri 2023 nza guhagarara kubera bamwe na bamwe mu bakinnyi bagiye bagira izindi nshingano bakavamo ariko kuri ubu nk’uko ari yo film yakunzwe ndetse ikaza gusabwa n’abatari bakeya, basaba ko yagaruka ni yo mpamvu twayigaruye kugira ngo twongere dushimishe abakunzi bacu dutanga n’ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda”.
Nshimiyimana Jean de Dieu alias Gugu yakomeje avuga ko iyi film n’ubwo igarutse iraba irimo amasura mashyashya kuko mu bakinnyi barenga kuri 80 bayigaragayemo, kuri ubu hagaragaramo amasura y’abakinnyi icyenda (9) gusa bayibonetsemo kandi ko ngo “Ikiriyo cy’urukundo”, yayihuzaga n’izindi film.
Yagize ati: “Si film Ikiriyo cy’urukundo mfite gusa ahubwo hari n’izindi nakoze zirimo iyitwa Silent killer; darkness of Christmas; Isano y’ibihe; Romantic time yamurikiwe muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima ndetse ko hari n’indi ubu yatangiye gutunganywa, bitarenze iminsi cumi n’itanu (15 ) nayo abantu bazajya bayireba kuri IRIS RWANDA TV”.
Nshimiyimana Jean de Dieu alias Mr Jean Gugu yavuze ko bamwe mu bakinnyi cyangwa amazina ya bamwe mu bahanzwe amaso harimo uwitwa Calvin na Afia; Paula; Pretty; Djamari na Mukajamari; Luna; Ndanda; Dudu; Zoom; Brayani; Gugu; Maman Teta; Karifani; Keilla; Komisiyoneri Olivier n’abandi. Aha ni naho yahereye avuga ko harimo n’abatekinisiye (Technicians) nka Magnifique na Eustache n’abandi bagiye batandukanye.
Yanditswe na SETORA Janvier