Umutekano

Afurika y’Epfo: Guverinoma y’iki gihugu yasabwe kuvana bidatinze, ingabo zayo ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo, basabye Guverinoma yabo kuvana vuba na bwangu ingabo z’icyo gihugu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho ziri gufatanya n’iz’iki gihugu n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’abajenosideri uzwi nka « FDLR -Front Démocratique pour la Libération du Rwanda. »

Ni ibyavugiwe mu biganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuwa kabiri, tariki ya 04/02/2025 ubwo Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo, Angie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Rudzani Maphwanya, bari bitabye Komisiyo ishinzwe Umutekano mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo kugira ngo basobanure impamvu ingabo z’iki gihugu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abadepite babaza impamvu ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri DR Congo.

Abadepite bakomeje guhata ibibazo aba bayobozi b’ingabo, babumvisha ko ibyo bavuga nta shingiro bifite cyane ko ngo ubutumwa bw’izi ngabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo budasobanutse ahubwo ngo bikaba bigaragara ko yaba ari gahunda ya Perezida Cyrl Ramaphosa ku giti cye aho kuba gahunda y’Igihugu ari nayo mpamvu basaba ko izo ngabo zagarurwa mu gihugu cyazo vuba na bwangu, aho bishimangirwa n’umwe muri abo badepite witwa Carl Gerhardus Niehaus.

« Ese ni iyi he mpamvu Minisitiri, ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo murimo kutubeshya ku bikorwa by’ingabo zacu dufite muri Kongo? Kuko ibyo barimo si ubutumwa bw’amahoro, ahubwo ni ubutumwa bwo kurwana intambara. »

Abadepite babaza impamvu ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri DR Congo.

Aba badepite bagaragaje ko abayobozi b’ingabo bafite indimi ebyiri yaba Minisitiri w’ingabo Angie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Rudzani Maphwanya ari nayo mpamvu basabwe no kwegura ku nshingano zabo kuko ngo batakoze ibyo bagomba gukora ahubwo ko ibyo bakoze biteye impungege ko ingabo za Afurika y’Epfo zifitanye ubufatanye n’Umutwe w’abajenosideri (FDLR).

Umugaba mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo na Minisitiri w’ingabo.

Umwe muri bo yagize ati « Ese ingabo za Afurika y’Epfo zaba zirimo gufatanya na FDLR kugira ngo bagere ku ntego yabo? Kubera ko abenshi mu ngabo ziri mu mutwe w’iterabwoba (FDLR )ari abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,bityo rero gufata ingabo za Afurika y’Epfo zikifatanya n’uwo mutwe w’abajenosideri, ntibyaba ari ugushyira igihugu cyacu mu kaga gakomeye? Ese bwo ni iyihe mpamvu turimo kurwana? Ese tugamije kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro? Ibyo se bifite aho bihuriye n’abaturage bacu bo muri Afurika y’Epfo? »

Aha ni naho undi mudepite w’ishyaka EFFP [Economic Freedom Fighters Party], Carl Niehaus, yibarije Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru wazo igihe bazegurira ku nshingano zabo.

Yagize ati: “ Ese wowe Minisitiri w’ingabo n’Umugaba w’ingabo muri Afurika y’Epfo muzegura ryari ku mirimo yanyu? Mugomba kwegura uyu munsi kuko ibi bintu ntibyumvikana. Ese ni iyihe mpamvu murimo kutubeshya ku bikorwa by’ingabo zacu dufite muri Repubulikma iharanira Demokarasi ya Kongo cyane ko batari mu butumwa bw’amahoro ahubwo ko bari mu butumwa bwo kurwana intambara. »

Ku bijyanye n’ingano y’amafaranga atangwa mu butumwa bw’izi ngabo muri Kongo Kinshasa, nabyo ntibyavuzwe ho rumwe n’aba bayobozi ariyo mpamvu umwe mu badepite yavuze ko bahangayikishijwe n’ingabo zabo z’iri mu bikorwa byo kurinda ibindi bihugu aho kuba mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati « Buri gihe muhora muganya ngo nta ngengo y’imari mufite nyamara mufite amafaranga n’umutungo wo kujya kurinda ibindi bihugu aho kugarura amahoro n’umutekano. Mu by’ukuri, ubu si ubutumwa bwo kugarura amahoro ahubwo se byibura mwatekereje ku buzima bw’abantu bari kuhatakarira? »

Ibi byose byatanzwe n’aba bayobozi nk’ibisubizo ku byo babazwaga, ntabwo byanyuze aba badepite ba Afurika y’Epfo ari yo mpamvu basabye Guverinoma yabo kuvana ingabo z’icyo gihugu mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuko ngo icyazijyanyeyo kitazwi uretse kuba ari inyungu za Perezida Cyril Ramaphosa aho kuba iz’igihugu.

N’ubwo baje bavuga ko baje gufasha Leta ya Kongo Kinshasa kurandura imitwe yose yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwayo, byagaragaye ko baje bashaka kurwanya M23, ngo nibamara kuyirasa no kuyitsinda bazafatanya n’umutwe w’iterabwoba w’abajenosideri (FDLR ) mu gutera u Rwanda hagamijwe gukuraho ubutegetsi buriho.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *