Ubukungu

AFC/M23 yashyizeho abayobozi b’ikigo cy’imari cya CADECO yashinze i Goma.

Umutwe wa AFC/M23, yashyizeho abayobozi batandukanye bashinzwe kugenzura Ikigo cy’imari cya CADECO (caisse générale d’épargne du Congo).

Ni Ikigo cy’Imari uyu mutwe washyizeho, mu rwego rwokorohereza abaturage mu gukoresha neza imitungo yabo no kubafasha kubona inguzanyo zizabafasha mu gushora imari.

Byatangajwe binyuze ku rukuta rwa X rw’umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki  Lawrence Kanyuka, aho yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abayobozi b’iki kigo cy’imari bashyizweho.
Kuva umujyi wa  Goma waberamo isibaniro y’imirwano yahuje FARDC na M23, ibikorwa bimwe byarahagaze bitanga umukoro kuri aba barwanyi wo kongera kubishyira ku murongo nyuma y’uko bigaruriye uyu mujyi.

Umugaba mukuru w’abarwanyi ba M23 mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Alain Destexhe, yavuze ko kuba amabanki afunzwe mu mujyi wa Goma atari ikibazo cyabo ahubwo ari ubushake bwa Kinshasa. Muri icyo kiganiro yagize ati: ”Kinshasa ni yo yafunze amabanki. Amafaranga abikijwe muri banki ntabwo ari aya Tshisekedi, ahubwo ni ayabakiriya! Arimo guhana abaturage no gukomeza kubasahurira kure ».

Gen.Makenga kandi yavuze ko nka M23 bazakomeza gukora ibishoboka byose abaturage bakagenda barushaho kunogerezwa serivisi kuko ngo icyo baharanira kirahari kuko bashaka kubaho. Sosiyete Sivili nayo yari imaze igihe isaba ko muri uyu mujyi wa Goma hashyirwaho uburyo abaturage bazajya bifashisha mu gucunga imari yabo.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *