Umutekano

Abatavuga rumwe na Leta ya Kongo Kinshasa ntibavuga rumwe ku mishyikirano itaziguye ya guverinoma n’umutwe w’inyesnyamba za M23.

Igitekerezo kiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kiratandukanye ku bijyanye n’imishyikirano itaziguye hagati ya Guverinoma, M23 na AFC, iteganijwe kuri uyu wa kabiri i Luanda mu gihugu cya Angola aho umuhuza ari Perezida wa Angola, João Lourenço.

Moïse Katumbi, umuyobozi wa « Twese hamwe kuri Repubulika », yishimiye iki gikorwa kandi asaba ko habaho ibiganiro byuzuye.

Moïse Katumbi.

Yavuze ko ashyigikiye uruhare rugaragara mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ku wa gatandatu, tariki ya 15 Werurwe, Katumbi yari amaze kwerekana ko afite ubushake bwo kugira uruhare mu biganiro bivuye ku mutima kandi byubaka abifashijwemo n’abunzi bo mu karere ba EAC, SADC ndetse n’inzego z’igihugu nka CENCO na ECC.

Yagize ati :  » Twibanze ku cyifuzo cyo gutangiza ibiganiro bishyize hamwe bihuza abayobozi b’i Kinshasa, ingabo z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi zitwaje intwaro ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ya Kongo. »

Undi muntu udasanzwe utanavuga rumwe n’ubutegetsi ariwe Martin Fayulu, na we yafashe umwanya ashyigikira ibiganiro byuzuye hagati ya Guverinoma ya Kongo n’umutwe w’inyeshyamba za M23 / AFC. Yasabye abafatanyabikorwa bose gushyigikira iki gikorwa kiyobowe na CENCO na ECC.

Martin Fayulu.

Uyu aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa X agira ati:  » Turashimira byimazeyo Perezida wa Angola ku bw’ubwitange bwe bwo gushaka igisubizo kirambye ku mutekano n’ibibazo bya politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). »

Fayulu yongeye guhamagarira byihutirwa abaturage ba Kongo n’abafatanyabikorwa gushyigikira icyo yise « Ikiganiro cya Kinshasa, » cyatejwe imbere mu rwego rw’amasezerano mbonezamubano agamije amahoro no kubana neza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo( DRC).

Gutandukana

Ku rundi ruhande, Umuryango uhuriweho na Kongo (FCC), urubuga ruyobowe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, rwanze ibyo biganiro.

Joseph Kabila.

Nk’uko byatangajwe na Lucain Kasongo, umunyamabanga wungirije uhoraho wa PPRD (Ishyaka ry’abaturage rishinzwe kwiyubaka no kwiteza imbere).

Yagize ati:  » FCC ibona M23 nk’umufatanyabikorwa utaziguye wa Perezida Félix Tshisekedi. »

Yakomeje avuga ko ubwumvikane buke hagati y’impande zombi bwerekeye kubahiriza ibyo biyemeje.

Ku ruhande rwe, Jean-Marc Kabundi wahoze ari umufasha wa Félix Tshisekedi wanabaye inshuti ye magara yemeza ko imishyikirano iyo ari yo yose na M23 itazaba igihe cyose ingabo z’u Rwanda zizaba zikiri muri DRC.

Jean Marc Kabundi.

Ni mu gihe uwitwa Denis Mukwege aho muri 2018 yegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akaba n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2023, nawe yanenze uburyo bwose bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Denis Mukwege.

Ku bwe, avuga ko ibiganiro byugarijwe n’intwaro byagereranywa no kwemeza ibitero no kwigarurira ibice bimwe mu buryo butemewe n’amategeko. Aha ni naho uyu Mukwege ahera ahamagarira inama mpuzamahanga yo gushimangira ubushake bukomeye bwa politiki ku rwego rw’igihugu, uturere ndetse n’amahanga.

Hagati aho, AFC / M23 yatangaje ko itaritabira ibiganiro byari biteganijwe kubera i Luanda kuri uyu wa kabiri, tariki ya 18 Werurwe, yamagana ibihano Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wafatiye abayobozi bayo benshi.

N’ubwo byari biteganijwe bityo, habayeho kutitabira ibi biganiro kwa AFC/M23 ariko ngo intumwa za Kinshasa zo zagiye muri iyi mishyikirano.

Karibumedia.rw.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *