Abarokokeye Eto Kicukiro berekana uruhare rutaziguye rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bagaragaza uruhare rutaziguye rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ingabo zabwo zafashe iya mbere zigatererana abahigwaga bari bahungiye ku ngabo za Loni, zari mu butumwa bw’amahoro zizwi nka MINUAR.
Mu Ishuri ry’Imyuga na Tekiniki rya ETO Kicukiro, ubu ni mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Kigali, ni ho Maniraho Ernest yahungiye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mu buhamya bwe, Maniraho agaragaza inzira y’iminota 15 uturutse mu Kagarama aho umuryango we wari utuye kugera kuri Paruwasi ya St Joseph kugeza tariki 8 Mata 1994 ubwo yinjiraga muri ETO Kicukiro ateze amakiriro ye ku ngabo za MINUAR zari zihakambitse; Itariki ya 11 Mata 1994 ntizamuva mu mutwe, kuko imwibutsa uko abantu barutishijwe imbwa kuko ari zo Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zurije imodoka, bo zikabasiga mu maboko y’Interahamwe.
Usibye kuba ari bwo mbarutso y’ivangura n’amacakubiri mu Rwanda; uruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi runashimangirwa na Lt Gen. Romeo Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Yagize ati: “Ni uko Ababiligi bo bahita bemeza ko bagiye guhita bagenda. Mu by’ukuri ntabwo ari Loni ubwayo yabagabanyije ahubwo ni bo bahisemo kuvuga bati: ‘tugende’. Rero batumye n’abandi bumva ko ntacyo bagikora hano bumva ko na bo bakwiye gukuramo akabo karenge’’.
Mu nzira y’ubusharire, abari bamaze gutabwa n’izi ngabo zari mu butumwa bw’amahoro bajyanwe kwicirwa i Nyanza, ahiciwe Abatutsi bagera ku 4000. Bamwe mu barokotse bibutsa u Bubiligi ko nubwo bwabataye ariko babayeho kandi baniyubatse.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène agaragaza ko u Bubiligi bwishe u Rwanda kuva mu myaka yo hambere. Mu butumwa yatanze ku wa 7 Mata 2025 mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo, yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba. Isuzuma ry’amateka ngiye kunyuramo mu ncamake rirerekana ko nta gihugu na kimwe ku Isi, kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda kuva bwarukoloniza”.
Ni u Bubiligi kandi bukomeje no gukangurira amahanga gufatira u Rwanda ibihano, ibyo Perezida Paul Kagame avuga ko bitabuza igihugu kubaho nta we gitegeye amaboko.
Yagize ati: “Aba bantu bari muri Loni, bari mu mirwa mikuru y’Uburengerazuba bw’Isi; Bari hose, bavuga ngo u Rwanda, aka gahugu gato, uru Rwanda. Iyo bavuga u Rwanda bakaruhagurukira, ugira ngo ni igihugu ……huuuuu. Hanyuma nakwibuka ukuri kwabyo, nkibaza ngo Isi yarangiritse ariko muri ibyo byose tugomba kubaho; Tugomba kubaho ubuzima bwacu; Tugomba kubiharanira tukabaho uko dushaka kandi ndabwira uwo ari wese we mureba ku maso, ngo jya mu irimbukiro, uwo wese uza akatubwira ko ngo tubafatira ibihano, turabagira dutya. Kubera iki? Jya muri irimbukiro. Ufite ibibazo byawe ugomba gukemura jyenda ubikemure undekere ibyanjye. Ndatekereza ko iyi ari yo myumvire igomba kuranga Abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi”.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rucanye umubano n’u Bubiligi, kubera kurwegekaho ibibazo bya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, aho gushyira imbaraga mu kubishakira umuti, nyamara ari nabwo ntandaro yabyo. Ni n’u Bubiligi kandi kuri ubu bucumbikiye abatari bake bakomeje umugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.