ABARENGA 60% NTIBAZI UBURENGANZIRA BWABO KU BIREBANA NO KWIMURWA KU MPAMVU Z’INYUNGU RUSANGE “Expropriation”.
MURWANASHAKA Evariste “CLADHO” na NDABARUSHIMANA Collette “TI_Rwanda”.
Umuryango Tranciparency International Rwanda “TI_ Rwanda”, ugamije kurwanya ruswa n’akarengane mu bushakashatsi bakoze bagaragaje ko abanyarwanda bagera kuri 60% badasobanukiwe n’Itegeko ryo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa guhabwa indishyi ikwiye ku byabo byangijwe ku bw’ibikorwa_ remezo.
Gutanga ingurane ikwiye ku bikorwa_ remezo biteganywa n’Itegeko Ngenga Nomero 18/2007 ryo ku wa 19/04/2007, ibyo bikorwa_ remezo bigera kuri 23 birimo “Imihanda; Amazi; Amashuri; Amavuriro; Aho bategera imodoka; Ibibuga by’indege; Amarimbi; Inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi; Ahari amabuye y’agaciro n’ibindi…”.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru Mme Collette NDABARUSHIMANA, ushyinzwe Politiki n’Amategeko muri TI_ Rwanda avuga ko bakoze ubushakashatsi mu turere 15 two mu ntara zitandukanye ukongeraho n’Umujyi wa Kigali, aho bashakaga kumenya niba iyo ibyo bikorwa bijya gukorwa hari amakuru abaturage aribo bagenerwa bikorwa baba babifiteho. Yagize ati: “Twashakaga kureba ubumenyi ku burenganzira bw’umuturage mu gihe hari ibyangirijwe, ese umuturage hari ubumenyi abifiteho? Ese ibyo bikorwa bijya gukorwa yari abizi? Ese bamenyeshwa uko imishinga itoranywa? Ese yishurwa mbere y’uko ava mubye? Ese Ingurane yumvikanyweho?;…”.
Madame NDABARUSHIMANA avuga ko basanze abaturage aribo bagenerwa_ bikorwa batazi Uburenganzira bwabo, ati: “Mu cyegeranyo cya TI_ Rwanda 34% gusa nibo bazi Uburenganzira bwabo k’ubutaka n’umutungo wononekaye”, arongera ati: “Rero aba ni bake cyane, bityo inzira iracyari ndende yo kubasobanurira Uburenganzira bafite k’ubutaka n’umutungo byabo ngo banamenye kubuharanira”.
Hari ubwo umuntu ashobora kwamburwa ubutaka bwangirika n’ubutabyazwa umusaruro, biteganywa n’Ingingo ya 76 y’Itegeko Ngenga Nomero 43/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda. Ibi akaba aribyo bituma uwabwambuwe burundu atakaza Uburenganzira ku ndishyi ikwiye, igenerwa abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange.
MURWANASHAKA Evariste ni umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu “CLADHO”, avuga ko iyi mibare iteye ikibazo, asanga kandi niba umuturage nta makuru afite n’Ibikorwa_ remezo biba bikorwa bishobora kutaramba kuko atumva uruhare rwe mu kubibungabunga.
Agira ati: “Niba imibare y’abimurwa ingana gutya, abimura nabo ntabyo bazi: Itegeko rivuga ko habanza ibiganiro ari naho ya ngurane iganirwaho, ibi bivuze ko dufite abimurwa batazi Uburenganzira bwabo ndetse ko n’abimura batabuzi”.
@ Ni ikintu rero giteye ubwoba (!?) kuko niba badafite amakuru niyo mihanda ntizaramba, iyo bafite amakuru ibikorwa babigira ibyabo nk’uwo muhanda waramuka wangiritse bagafata iyambere mukuwusana. MURWANASHAKA agasanga intege nke muri iki kibazo atazishyira ku muturage ahubwo bigomba kubazwa Inzego z’Ibanze.
Umuyobozi Mukuru mu Mujyi wa Kigali ushyinzwe Igenamigambi ry’imiturire Solange MUKAHIRWA we avuga ko mu mujyi wa Kigali babikora neza, gusa akagaragaza ibibazo bijya bizamo bigendanye no kwishyura ugiye kwimurwa cyangwa guhabwa ingurane y’ibyangijwe.
Agira ati: “Mu mujyi wa Kigali ntitujya dukora igikorwa tudafite Ingengo y’Imari yo kwishura abazagongwa n’igikorwa; Ntitujya dutangira tutarishyura umuntu wese wujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko”.
@ Akomeza agira ati: “Abantu baba batarishyuwe ni: 1. Abadafite ibyangombwa biteganywa n’amategeko; 2. Hari igihe ujya kwishyura ugasanga abantu bari gutandukana mu mategeko kandi Urukiko rutarafata Icyemezo ngo tumenye uwo duha ingurane; 3. Hari igihe usanga ari abana bari kuzungura cyangwa ugasanga ari umuntu utari mu Rwanda kugira ngo atange ibyangombwa biha Uburenganzira umuhagararira, ibyo byose bikagorana”.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abazi neza ibijyanye n’Itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange ari 1.9%; Ababifiteho amakuru ari 34%; Abashyidikanya ku makuru bafite ari 29% naho abari mu gicuku nabo bakaba ari 29%, bityo Inzego z’Ibanze zakagombwe kumanuka hasi mu baturage zigasobanurira abaturage ibikorwa biteganijwe gukorwa kandi mbere yo gutangira ibikorwa umuturage akabanza akishurwa nk’uko Itegeko ribiteganya.
Ladisilas