Abakirisitu banze gutanga imfunguzo z’urusengero, maze basubiranamo n’ababayobora.
Mu itorero SEIRA Community Church basubiranyemo maze abayoboke baryo bakora igisa n’imyigaragambyo, bahishura ko Umuyobozi waryo ashaka kuribirukanamo atabasubije ibyo baritakajeho.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 05 Ugushyingo 2024, ubwo abayoboke b’iri torero banganga gutanga imfunguzo ku mushumba mushya bari bohererejwe, asimbujwe uwo bari basanganwe.
Mukamuhizi Marie, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 wasanzwe kuri uru rusengero we na bagenzi be bahamya ko umuyobozi mukuru w’itorero afata ibyo arimo gukora ari nko kubirukana atabicishije mu buryo buboneye. Ati: ”Ibyemezo by’umuyobozi mukuru w’itorero ntabwo biboneye, arimo kuducamo ibice, turi intama zitatanye kuko twisanze tumeze nk’abapfushije, nyuma yo kumva ko bari kwirukana umushumba w’itorero nk’umujura tutamusezeye kandi bigakorwa na komite y’itorero”.
Akomeza avuga ko hari ibikorwa byinshi bakoreye kuri uru rusengero birimo nko gushyiramo idari, kubaka yorodani ibyo basaba ko babisubizwa mu gihe itorero ryaba rikomeje kuyoborwa ritya.
Mukagatare Alphonsine, ukora akazi ko gucunga umutekano w’urusengero avuga ko atazigera atanga imfunguzo zarwo mu gihe atarabasha kwishyurwa amafaranga yakoreye, kuko umuyobozi wabo afata imyanzuro ahubutse. Ahamya ko umuyobozi w’itorero mukuru abayoboje inkoni y’icyuma, kuko batumva impamvu umushumba wabo yakuweho agasimbuzwa uwo yari yarasimbuye bari barababwiye ko atujuje ibisabwa byo kuba pasiteri, kuko ibi babifata nk’ubujura bari gukorerwa n’umuyobozi mukuru w’itorero.
Undi mukurisitu usengera kuri uru rusengero avuga ko ibyabaye bisa nk’imyigaragambyo yo gukumira pasiteri mushya ari ukubaryanisha, nyuma y’uko ibikorwa bakoreye kuri uru rusengero batarabisubizwa.
Ahamya ko uyu mwiryane wose wakomotse kuri Bishop (umuyobozi mukuru) w’itorero wabaciyemo ibice none kuri ubu itorero rikaba ryabaye nk’ihangana ry’amashyaka, aho basaba ko ari ibishoboka itorero ryaba rifunzwe, inzego z’ubuyobozi zikabanza kwinjira muri ibi bibazo zikabihosha.
Impamvu muzi y’igisa n’imyigaragambyo mu itorero SEIRA
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’itorero SEIRA bwahagaritse, Pasiteri Muhirwa Felecien wayoboraga iyi paruwasi ya Gisenyi butamenyesheje abakirisitu, maze nabo bakanga kwakira umushya bari bohererejwe wanigeze kubayobora mu myaka yatambutse.
Aba bayoboke bitorero bitambitse ibyemezo bishya batarabona umushumba wabo, ndetse bimana imfunguzo z’urusengero abari baje kuyobora itorero bataha uko.
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy ubifatanya no kuvugira iri torero mu kiganiro yagiranye na BWIZA dukesha iyi nkuru ahamya ko imbarutso y’aka kavuyo kabayeho ari agatsiko karemwe na Pasiteri Muhirwa Felecien ngo kamuhagarareho ndetse atari abayoboke b’itorero.
Ati: ”Ikibazo kiri mu itorero cyakomotse kuri Pasiteri Muhirwa Felecien nyuma yo guhagarikwa kubera ibibazo yagiranye n’umuturage akamukorera uburiganya ngo amutware inzu n’ubutaka, twasanze ari igisebo ku itorero ntibyamunejeje ku mpamvu tutaramenya, ahitamo kuzana insoresore ziri ku ruhande rwe tunasaba ubuyobozi ko bwakurikirana uyu mutwe kuko atari abakirisitu ba SEIRA”.
Akomeza avuga ko ibyakozwe na Pasiteri Muhirwa Felecien ari ukwigomeka no kuzana imidugarararo muri rubanda.
Bishop Mutabaruka Aphrodis, Umuvugizi mukuru wa SEIRA Community Church, kuri uyu wa kane, tariki 07 Ugushyingo 2024 yavuze ko mu itorero nta kibazo cyahaye.
Nyiransengiyumva Monique, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo yavuze ko aba bayoboke b’itorero SEIRA babaganirije ndetse bemera kuva ku izima bagatanga urufunguzo rw’itorero n’abari baberewemo amadeni bagiye kwishyurwa.
Ati: ”Ejo twaganiriye n’abaturage turabumvikanisha, dusanga nta kibazo gikomeye gihari kuko twasanze umuzamu yarimanye urufunguzo atarishyurwa, no kuba basaba kuzabanza gusezera kuri pasiteri wabo kandi byahawe umurongo”.
SEIRA Community Church paruwasi ya Gisenyi ryavutsemo amahari, riherereye mu murenge wa Rubavu; Akagari ka Terimbere ho mu mudugudu wa Ruhango.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.