Abahumvishe bagirango ni amahanga! Twinjirane mu isi ya cyenda agace kari i Kigali.
Mu Isi ya cyenda si ku wundi mubumbe, ni mu Isi nk’uko izina ryaho rihasobanura. Ni ku mugabane w’Afurika, si kure kuko Isi ya cyenda iri mu Rwanda.*
Ushobora kwibaza ko ari mu kandi Karere cyangwa Intara ariko ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, mu Mudugudu wa Nyamabuye aho ni ho usanga karitsiye itangaje ihora ishyushye yiswe Isi ya cyenda.
Inkomoko y’izina “Isi ya cyenda”
Isi ya cyenda ubundi ngo si ko hahoze hitwa mbere hahoze ari “Nyamabuye” ariko kubera ibikorwa biharangwa birimo ubusinzi bukabije, indaya, urugomo abantu baje kuhita ku Isi yihariye kuko hatangiye kugararaga nkaho ari ku wundi mubumbe bahabyinirira Isi ya cyenda.
Umwe mu bahatuye utashatse ko amazina ye atangazwa, ni umucuruzi ufite akabari akaba ahamaze imyaka irenga itanu.
Yavuze ko ako gace kahindutse mu buryo atazi atangira kubona hashyushye bidasanzwe cyane cyane bigizwemo uruhare n’indaya bituma abantu batangira kuvuga ko ari mu yindi Si nyuma baza kuhita: “Isi ya cyenda.”
Yagize ati: “Njye naje gutura hano hataritwa Isi ya cyenda ahubwo uko ibintu byagiye bihinduka hagenda himukira abantu bo mu bindi bice hatangiye gushyuha haza indaya nyinshi, abantu batangira kuvuga ko ari mu yindi Si. Nyuma ni bwo baje kureka ibyo kuvuga ko ari mu yindi Si ahubwo batangira kuvuga ko ari mu Isi ya cyenda ubwo izina rihafata gutyo.”
Yongeyeho ko bitewe n’ibikorwa by’urugomo abantu batanze ibitekerezo mu nama y’Umudugudu ndetse ubuyobozi busaba abahatuye n’abahakorera guhindura imyitwarire bakareka ibikorwa by’urugomo bituma bahita bahahindurira izina bahita mu “Cyerekezo” nubwo benshi bakihita mu Isi ya cyenda.
Twinjirane mu Isi ya cyenda nyirizina
Ukiva mu muhanda wa kaburimbo winjira mu Isi ya cyenda ubona urujya n’uruza, abantu banyuranyuranamo.
Inzu za mbere ukubita amaso inyinshi ni iz’ubucuruzi ziganjemo utubari haba hari abantu bicaye ku mabaraza bafite amacupa y’inzoga basangbasangira kuri ka manyinya ndetse baniganirira.
Uko ukomeza kwisunika winjira muri karitsiye usanga abandi bicaye ku mihanda aho baba baje gushaka akazi ibizwi nko gutega indege.
Mu Isi ya Cyenda mu masaha ya mugitondo utubari tuba twuzuye abakiliya biganjemo ab’igitsina gore bacuranga imiziki ibyinitse bamwe baceza, abandi banywera hanze y’utubari mu gihe hari n’ababa batumura agatabi.
Hanze y’utubari haba hari n’abandi bakora ubucuruzi bwimukanwa ibizwi nko gucuruza ikarito aho bacuruza ibyiganjemo udukingirizo n’itabi.
Bamwe mu bahakorera bahamya ko hahora hashyushye
Uwitwa Muhire Eric yagize ati: “Aha mu Isi ya cyenda haba hashyushye hari utubari, abantu baba bacuruza ibyo kurya hakunze kuba hari abakobwa bigurisha (indaya), abenshi bita abana bato rero iyo ukeneye serivise (Imibonano mpuzabitsina), bitewe nuwo mwaganiriye biterwa n’ubushobozi bwawe n’iyo yakwaga n’igihumbi cyangwa bitanu wabimuha.
Umukobwa wa menshi hano agura bitanu ariko njye sinamugura! Ubu se njyewe wambwira ngo niriwe hano ku iseta nishakira amafaranga nanayabuze bigeze iki gihe nabonye make nkavuga ngo ndaguha bitanu? Naguha nka bibiri.
Arongera ati: “Abakobwa ba hano baba bambaye utujipo tugufi (Mini), ubu se ntureba ukuntu uyu yiyambitse? Nk’iyo akubonye arakubwira ngo ngwino nguhe serivise, urabona nka hano haba hari abakobwa benshi ku mugoroba ni bwo uhita wumva icyo ashatse kuvuga”.
Uwiyise Nshutiyabose Umureyo nawe yavuze ikihariye mu Isi ya cyenda ari indaya nyinshi. Ati: “Ikintu kihariye ku Isi ya Cyenda ni amarojyi ntiwabura aho urara cyangwa ngo wiraze haba hari abakobwa benshi beza. Hari igihe muba mukundana ugasanga mwasangiye nk’icupa ntaguce amafaranga ariko iyo mudakundana yakubonye nk’uwo munsi arayaguca.
Gusa barimo karite hari igihe uhura nayo ugasanga aguciye nk’amafaranga y’u Rwanda 1000; 2000; 5000 waba uhamenyereye hakazamo nako kuba Umureyo bikarangira mubaye inshuti…… gusa nka njye ntabwo bajya bayansha kubera ko ndahamenyereye ahubwo namushakira abo ayaca, kuri njye ni ubuntu ariko sinkunda no kuhagurira naraguze nararushye ndekeraho ubu narashiriwee….
Arongera ati: “Iyo bwije abahungu barataha kuko aka gasima kaba ari akabo ku manywa ariko nijiro kaba ak’abakobwa ubwo umuhungu uhari aba ari umukiliya, iyo uje ukahahagarara bahita bagufata bakakubaza bati uragura cyangwa ntabwo ugura?
Iyo utaguze ntiwahaguma barakwirukankana uba uri kumagira iseta …! Ikindi hano hahora ari muri wikendi kuva ku wa Mbere ukageza ku wa Mbere hahora ari kimwe”.
Agakingirizo mu Isi ya Cyenda kagura umugabo kagasiba undi. Nubwo mu isi ya Cyenda higanje abakora umwuga w’uburaya ariko bagaragaza ko kubona udukingirizo bitoroshye kuko duhenze kandi abenshi iyo ubabwiye ko mu mafaranga ubishyura havamo nayo kugura udukingirizo bahitamo ko ukorera aho.
Umwe mu bahakorera yagize ati: “Tubona udukingirizo duhenzwe kuko usanga kamwe tukagura 200 cyangwa 100 kandi aba ari ibikoresho dukenera buri kanya”;
Undi nawe ati: “Ku bijyanye no gukoresha agakingirizo icyo uhisemo ni cyo gikorwa gusa sinkunda kugakoresha.
Hari ubwo usanga rimwe ugakoresheje bwa kabiri ukakihorera ariko nonone hari igihe usanga uguha serivise yifitiye agakingirizo ariko iyo atagafite ntwabwo yatuma uvunjisha ngo uyagire ibiceri mukorera aho.”
Akomeza agaragaza ko nubwo iyi karitsiye ishyuha ariko ibamo n’urugomo kuko indaya nyinshi zihakorera zikunda8 kurwana bitewe n’ubusinzi aho bo ubwabo bashobora gusubiranamo bapfa umugabo cyangwa ibindi.
Karibumedia.rw