RULINDO: Urubyiruko n’abakuze bibumbiye m’umuryango wa NAWE YISHIME FOUNDATION bubakiye inzu umuturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Abanyamuryango ba NAWE YISHIME FOUNDATION kuri iki cyumweru tariki ya 27/04/2025 bazindukiye mu gikorwa cyo gushyikiriza umuturage witwa MUKESHIMANA Esperance warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wo mu mudugudu wa Base; Akagali ka Rwamahwa; Umurenge wa Base mu karere ka Rulindo inzu ifite agaciro ka milliyoni ebyiri n’igice (2,500,000frw). Mukeshimana washikirijwe iy’inzu yatangarije umunyamakuru wa Karibumedia.rw ko yishimye cyane kuko nyuma ya genocide yari yarabuze aho aba ariko ubu akaba yishimiye iy’inzu yubakiwe n’uyu muryango NAWE YISHIME FOUNDATION.
Uyu muryango kandi nyuma yogushyikiriza iy’inzu Mukeshimana banamuhaye ibikoresho by’ibanze birimo ibiribwa; Ibiryamirwa n’ibindi bifite agaciro kibihumbi magan’abiri mirongo itanu (250.000frs).
Nshimiyimana Obama, umuhuzabikorwa w’uyu muryango NAWE YISHIME FOUNDATION yatubwiyeko bishima iyo bafashije umuturage kandi ko bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose bafasha abaturage batishoboye ndetse nindembe ziri mubitaro bitandukanye.
Mukiganiro twagiranye na UWINEMA Alice arinawe washinze uyu muryango, yatubwiye ko yatekereje gushinga uyu muryango mu mwaka wa 2023 agamije gufasha abanyeshuri batishoboye, babishyurira amashuri no gufasha abarwayi babasura kwa muganga ndetse no gufasha abatishoboye babubakira amazu no kubatangira ubwisungane mu kwivuza. Aho yatubwiye ko uy’umuryango watangiye abaturage 300 mituweri bakaba bagiye no gutangira abandi baturage barenga 300 mituweri y’umwaka wa 2025_ 2026.
Uyu muyobozi w’uy’umuryango kandi avuga ko bafite intego yogukora cyane bongera abanyamuryango kandi ari nako bongera umubare wabo bafasha hirya no hino mu gihugu ndetse akaba avuga ko bazanashinga ishuri rirera abana b’abanyarwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwamahwa Mme Aime Mihigo Sandrine, yashimiye abanyamuryango ba NAWE NIYISHIME FOUNDATION ku gikorwa bakoze cyo kubakira umuturage we inzu kuko atarafite aho kuba. Ati: « Turishimye cyane nk’ubuyobozi kuba uyu muryango wubakiye uyu muturage wacu Mukeshimana, ati: « Twari dufite gahunda yo kumwubakira ariko uyu muryango NAWE YISHIME FOUNDATION wahise utubanziriza none inzu iruzuye, turayitashye turishimye cyane kandi dushimiye uyu muryango tubikuye kumutima ».
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.