BREAKING NEWS BURERA: Umwe mu bapadiri bakorera Iyogeza_ butumwa muri Paroisse ya Gahunga yashatse kwiyahura Imana ikinga akaboko.
Amakuru agera kuri Karibumedia.rw aremeza ko umwe mu bapadiri bakorera Iyogeza_ butumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri; Paroisse ya Gahunga yashatse kwiyahura Imana igakinga akaboko, Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahize zitabara kuko nazo zari zitabajwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Mubuga iyo Paroisse iherereyemo.
Akimara gutabarwa n’izi nzego, Padiri yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gahunga ahabwa ubutabazi bwihuse no kuganirizwa nyuma haza intumwa za Diyosezi ya Ruhengeri ziramutwara.
Ubu bikaba bikekwa ko Padiri yaba ari mu maboko ya Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Harolimana Vincent mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyabimuteye.
Ku bindi Karibumedia.rw iracyabikurikirana kandi irizeza abasomyi bayo ko barayibona mu mwanya uza kuza.
Karibumedia.rw