Nyanza: Umuturage wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside agafungurwa, yongeye gufungwa.
Umuturage witwa Mugema utuye mu karere ka Nyanza; Umurenge wa Nyagisozi; Akagari ka Rurangazi; Umudugudu wa Nyarutovu, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abaturage batuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uriya muturage witwa Mugema w’imyaka 57 y’amavuko, ku itariki 07 Mata 2025 ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikekwa ko yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ngo yahuye n’uwitwa Kubwimana w’imyaka 17 y’amavuko amubwira ko yamutema akamujugunya muri Mwogo nk’uko yabikoze uwitwa Makabuza (yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).
Abatuye muri kariya gace kandi bavuze ko impamvu ikekwa ko yaba yaratumye Mugema ubwira Kubwimana ariya magambo, ari uko se wa Kubwimana warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ari we watanze amakuru ko Mugema yishe Makabuza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanabihanirwa.
Mugema yafungiwe icyo cyaha cyo gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.