Theme: UMUNTU UTAZI IJAMBO RY’IMANA NGO ABE ASHYITSE NTABA AFITE IBIKWIRIYE BYOSE NGO ABASHE GUKORA IMIRIMO MYIZA.
Muri 2 Tim 3:16-17 hagira hati: [16]Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka; [17]kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
Umuntu udafite Ijambo ngo arigenderemo nta rukundo agira, kuko Jambo ni Kristo, Kristo ni urukundo, burya umuntu uba muri Kristo nawe akamubamo agira urukundo.
URUKUNDO (KRISTO) NIRWO RUDUSHOBOZA GUKORA IBYIZA
Ese mu buzima hari ibintu byiza wakorewe? Niba hari ibyo wakorewe n’udafite Kristo, atuzuye ijambo ry’Imana, byari hejuru ya 70% inyungu ze ntibyari urukundo. Uzabona imfashanyo nyinshi ziza muri Afurika, buriya ntuzagirengo ni imirimo myiza 100%, ababikora abenshi baba basunikwa n’inyungu zabo kuruta kumva ko bari gukora imirimo myiza.
ABANTU BENSHI BITIRANYA IBINTU
Nubona umuntu hari icyo agukoreye wakwita kiza kandi ukabona ataba muri Kristo, uzacyakire vuba uve mu nzira, kuko numutinda imbere uzavumbura muri uwo muntu ibizakubabaza cyane, kuko umubabaro uzagira uzaba uri hejuru y’ibyishimo wagize agukorara icyo wari wabonye ko ari cyiza.
Amabuye yubaka inzu tukazibamo tukishima, ariko iryo buye ryubatse inzu rikuguyeho rya kumerera nabi.
Ibuye ryonyine rukugwaho ntugire icyo uba kubera urukundo ryifitemo, kubera ari Jambo wuzuye ukuri n’ubugwaneza, kubera ari Umwami w’amahoro ntarindi ni Kristo Yesu umwana w’Imana ishobora byose.
Ni nayo mpamvu nta mwiza atari Imana, ntawashobora ibyiza atari Yesu umurimo, ibyiza tubishobozwa na Jambo biciye mu ijambo rye riba ritwuzuye.
Kuba muri Yesu, niko kuba mu ijambo, ijambo ry’Imana niryo ridushoboza gukora ibintu byose neza.
Nkwifurije kuba mu Ijambo, nibwo uzabasha gukora ibyo Jambo agushakaho.
Yari mwene so muri Kristo Yesu
Pastor Alphonse HABYARIMANA.