Umutekano

Muri Nyungwe habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga.

Imodoka yavaga i Kigali yerekeje i Rusizi yo mubwoko bwa Daihatsu yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoze impanuka igeze mu ishyamba rya Nyungwe.

Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 6 Nzeri 2024, nimugoroba, bibera mu Murenge wa Kitabi; Akagari ka Kagano, aho iyi modoka yabuze feri ikarenga umuhanda.

SP Kayigi Emmanuel yagize ati: “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zirinze umutekano, ndetse ajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kuko yakomeretse ”. SP Kayigi avuga ko ubu harimo gushakwa uburyo bwo gukura imodoka aho yaguye kuko yangiritse.

SP Kayigi agira inama akanakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko baba batagenda bonyine mu muhanda haba harimo n’ibindi binyabiziga bityo ko hagomba kubaho kwitwararika.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *