Imyemerere

Theme: ESE WOWE IGIHE WIGISHIRIJWE CYANGWA WASOMEYE IJAMBO RY’IMANA, UFITE IRINGANA GUTE MU MUTIMA WAWE? ( suite 2).

Muri Matayo 13:3-8 hagira hati:
« [3]Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati“Umubibyi yasohoye imbuto;
[4]Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura;
[5]Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure;
[6]izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma;
[7]Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga;
[8]Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo ».

AHARI WASANGA IJAMBO WUMVISE RISA NIRYAGUYE MU MAHWA AKARINIGA KUBERA RITEZE IMBUTO.

Muri Matayo 13:22, hagira hati: « [22] kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere ».

Ko wize ijambo ry’umusamariya mwiza wari mu rugendo agafasha umuntu wari wibwe akanakubitwa, ese ubona iri jambo hari icyo ryahinduye mu buzima bwawe?

Ko wize ijambo ryo gutanga icyacumi n’amaturo, iyo wahembwe cyangwa wabonye amafranga wubahisha ubutunzi bwawe Imana?

Ko hari umukecuru watuye ibiceri 2 aribyo yari afite byonyine, wowe ntutura ibyagusagutse?

Hakenewe ko twera imbuto bitewe n’Ijambo twumvise, kuko ntituba twaryumviye ubusa riba rigomba kuzana impinduka mu buzima bwacu.

Imana itugirire neza, Ijambo twumvise rizatume tugera mu Ijuru kandi tuzabe twarakoreye amakamba akwiriye.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *