Uncategorized

RUHANGO: Umugabo yishe inzoka arayotsa arayirya.

Mu karere ka Ruhango, humvikanye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya arayotsa arayirya. Ibi byatangaje benshi mu baturage baho, bamwe babifata nk’ibisanzwe, mu gihe abandi babibonye nk’ibidahuje n’umuco nyarwanda.

Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya baganiriye na BTN TV, ducyesha iyinkuru uyu mugabo yishe iyo nzoka ubwo yari mu mirimo ye ya buri munsi. Aho kuyireka cyangwa kuyijugunya nk’uko benshi babigenza, yahisemo kuyotsa no kuyirya.

Iyo myifatire yahagurukije bamwe mu baturage bemeza ko kurya inzoka ari amahano mu muco nyarwanda kuko zisanzwe zizwi nk’inyamaswa ziteye ubwoba kandi zigira ubumara. Gusa, Ntawumenyumunsi we avuga ko atumva impamvu abantu batunguwe n’ibyo yakoze kuko ngo inzoka ari nk’ibiryo bisanzwe nk’izindi nyama.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mugabo yavuze ko ntacyo byamugizeho ndetse ko iyo nzoka yari iryoshye cyane.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *