Imyemerere

Theme: IRINDE IMVUGO YADUTSE NGO NTACYO IMANA IKENEYE YUKO TUYIKORERA NGO TUZABONE IJURU CYANGWA IMIGISHA.

Muri Matayo 11:12, hagira hati: « [12]Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga ».

Kujya mu ijuru si ibintu byoroshye nk’uko abantu bamwe babivuga bashaka kuyobya intore z’Imana. Yesu wavuye mu ijuru kandi wanasubiyeyo, yakoraga amanywa n’ijoro, ku manywa yarigishaga naho nijoro agaterera umusozi akajya kurara asenga.

Abaharanira kujya mu ijuru, bafite akazi gakomeye ko kubikorera kuko usibye gukora ibibabeshaho mu isi, hari ibindi bakorana imbaraga zidasanzwe bigeretseho no kwigengesera uko Yesu abashoboza mu rwego rwo kuzajya kuba mu gihugu cyo mu ijuru.

NIBA WOWE URI UMUKIRISTO UJYA MU IJURU MU BWAMI BW’IMANA UKORAMO IKI?

Kumenya ibyo tugomba gukora kugira ngo tuzajye mu Ijuru byahishuriwe aboroheje, bihishwa abanyabwenge (Matayo 11:25 [25]Muri iyo minsi Yesu aravuga ati: “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato) ».

Abakozi ba satani bakwirakwiza ko Imana yihagije ko ntacyo ikeneye ko tuyikorera ngo tujye mu Ijuru cyangwa tubone umugisha. None se intwarane zijya mu ijuru ntacyo zakoze? Ahubwo ijambo ryatubwiye ngo « zibugishamo imbaraga ».

DORE. IBYO USABWA NIBA USHAKA KUZAJYA MU IJURU, KUBAHO ITEKA RYOSE NYUMA YO KUVA MU MUBIRI:

1. Kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza;

2. Kubatizwa mu mazi menshi (uko Yesu yabikoze);

3. Kwirinda icyaha n’igisa nacyo;

4. Kugira icyo ukora ngo abandi bakizwe (wigisha, witanga mu butunzi bwawe ngo bukoreshwe mu Bwami bw’Imana);

5. Gusenga ubudasiba (Mubyo ubamo byose ujye uhamagara Imana ize mubane).

Imana iguhe umugisha!

Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Habyarimana Alphonse.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *