Imyemerere

Theme: BYOSE TURABYEMERERWA ARIKO SIKO BYOSE BITUGIRIRA UMUMARO (SIKO BYOSE BITWUNGURA) (suite ya 2).

Mu 1 Abakorinto 10:23, hagira hati: « [23]Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko ariko ibitwungura si byose ».

BURYA UMUNTU UCURUZA AKABARI; UFITE LODGE Z’INDAYA; UCURUZA ITABI, NI ABAFATANYABIKORWA BEZA BA SATANI.
Satani nta kindi cyamuzanye usibye kwiba; Kwica no kurimbura. Bityo rero utubari; Amatabi n’uburaya ni intwaro satani akoresha yiba abantu; Yica abantu kandi ababicuruza ni abasirikare ba satani birirwa barasa abantu n’ubwo abantu bamwe badafata umwanya wo kubitekerezaho ngo barebe uburyo byica sosiyete.

ABASINZI; INDAYA N’ABANYWI B’ITABI NI ABANTU BATARUSHYA SATANI KUBAKURURIRA IKUZIMU.

Ese iyo ushyize mu gaciro, ubona abasinzi; Indaya; Abanywi b’itabi cyane cyane abanywarumogi ari ibiki byiza bakora mu gihe basindishijwe nabyo? Ubu se ntuzi uburyo inzoga ziri gusenya imiryango? Nkwibutse se abantu bashyirwa muri transit centers (ibigo by’inzererezi)? Koko ubona abantu bari muri ibi byiciro byagora satani kubakururira ikuzimu iyo baramutse bavuye mu mubiri? Burya ahubwo icyo utazi, abantu babarirwa muri biriya byiciro baba bibera i kuzimu n’ubwo baba batarapfa tukibabona hano ku isi. Ninayo mpamvu twabonye ko ugira uruhare mu gucuruza biriya bintu bisaza abantu, ari umufatanyabikorwa mwiza wa satani.

ABASINZI; ABANYWI B’ITABI N’INDAYA BARARUSHYE, BAKENEYE YESU WENYINE NGO ABARUHURE.

Muri Matayo11:28, hagira hati: « Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura ».
Umuntu uruhijwe n’ibyo twavuze haruguru nta wundi wamutabara cyangwa wamushoboza kubivamo usibye Yesu Kristo wenyine.

UMUNTU UKIJIJWE BYA NYABYO NTABARIRWA MURI IBI BYICIRO.

Iyo ukijijwe, mubyo wirinda bwa mbere ni inzoga; Itabi n’uburaya kuko ibikorwa bindi byinshi bibi bibaho ariko biba bishamikiye ku businzi; Itabi n’uburaya.

AGAKIZA NI KEZA. KUKI UKERENSA IBY’AGAKIZA?
Abantu bamwe ntibazi agaciro ko gukizwa ariko muri make, hahirwa umuntu ukijijwe kuko ntiyakwica abantu acuruza inzoga; Itabi n’indaya n’ubwo bigira amafaranga, nawe arabyemerewe ariko ntabikora kubera atizirikana we ubwe. Yesu amuha kunyurwa, amahoro abisi badatanga kandi yanga kwifatanya na satani amubera umufatanyabikorwa.

Hahirwa umwana wavukiye mu muryango utabamo abasinzi; Itabi ndetse nturangwemo uburaya. Umuntu wibera muri Yesu, asenga, agira amahoro menshi k’uburyo udasenga biramucanga kumenya imvano y’ayo mahoro.

Nongere nkubwire ngo ibibi umuntu abamo cyangwa yungukiramo, ni Yesu wenyine wamushoboza kubireka.

Imana iguhe umugisha kandi wowe uremerewe kubera inzoga; Itabi n’uburaya ngwino kwa Yesu arakuruhura.

Yari mwene so muri Kristo Yesu,

Pastor Alphonse HABYARIMANA.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *