Theme: BYOSE TURABYEMERERWA ARIKO SIKO BYOSE BITUGIRIRA UMUMARO (SIKO BYOSE BITWUNGURA).
Mu 1 Abakorinto 10:23, hagira hati: « [23] Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose ».
Burya agakiza gasaba kwigomwa, ibishimisha abandi byose ntibigomba kugushimisha byose niba ukijijwe.
KUKI UMUNTU UKIJIJWE ATARI BYIZA GUCURUZA AKABARI?
Mu 1Abakorinto 10:24, hagira hati: « [24]Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we ».
Inzoga ziri gusenya ingo nyinshi, abana bari kurwara bwaki kubera hari ababyeyi bamarira amafaranga yabo mu nzoga ndetse na siruduwiri ziri gutera bwaki abazinywa kandi baba bazi ko bari kwigirira neza.
Hari uwibeshya ko kugira lodge y’indaya kubera bizana amafaranga menshi ari ubwenge no kwisobanukirwa kandi akibwira ko yabonye umugisha!
Abantu barundukiye muri ibyo, baziko ari byiza ariko byangiza benshi kandi Ijambo ry’Imana ridusaba kutizirikana twenyine.
Ushinze lodge ugashiduka abana bawe cyangwa umugore wawe aribo basambanyirizwamo waba ukiyikomeje?
Umuntu ushinga akabari niba inzoga ari nziza, kuki atazitereka abo mu nzu ye ngo bazinywe bajye bahora basinze niba ari nziza?
IBI BYO NDABIREBA BIKAMBABAZA NKAVUGA NGO MANA GIRIRA UBUNTU ABANTU BAWE.
Ku itabi handitseho ko ryangiza ubuzima, ariko abantu barinywa ari ryinshi ndetse abaricuruza nabo ni benshi!
Yesu wenyine niwe ugufitiye impuhwe ntuzagire ngo isi hari impuhwe igufitiye. Leta ko zibungabunga ubuzima bw’abantu, kuki zidaca itabi ahubwo zigasaba ko bandikaho ko atari ryiza ku buzima tukumva birahagije? Kutarica ni ukuvuga ngo uzarinywe nushaka upfe ibyo birakureba!
Umuntu udakijijwe ngo Yesu amushoboze kugira ibyo akora nibyo areka ni imari ishyuye kuri satani ndetse no ku bantu batazirikana abandi.
Ngaho rero menya ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga kuko ntibyoroshye kureka inzoga; Itabi ndetse n’indaya, kubo byabase.
Yari mwene so muri Kristo
Pastor Alphonse HABYARIMANA.