Beni: Abasirikare bagera kuri 260 ba FARDC bari mu mahugurwa mu kigo cya Nyaleke.
Nibura abasirikare 260 b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) bahunze mbere mu majyaruguru ya Kivu cyane cyane ahazwi nka Lubero bari mu myitozo ngororamubiri kuva ku wa gatandatu, 15 Werurwe 2025 mu kigo cy’amahugurwa cya Nyaleke giherereye mu mujyi wa Beni.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa Butembo nibwo bwatangaje ibyabaye aho bwavuze ko abo basirikare batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka ushize.
Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, 55 muri bo bakoze ibikorwa by’ubusahuzi bahungira mu mujyi wa Beni bakaba baramaze no kuburanishwa ndetse no gukatirwa mu iburanisha ryabereye mu gace ka Musienene mu minsi yashize.
Mu cyumweru gishize kandi, abasirikare ba FARDC na bamwe mu bapolisi b’igihugu cya Kongo (PNC) bahunze Goma na Bukavu kubera gutinya inyeshyamba za M23. Aba, nabo baburanishijwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa.
Nk’uko uru rukiko rukuru rubivuga, ngo bazize guta ingabo ku rugamba zidafite amabwiriza n’ibikoresho bya gisirikare, bityo ngo byorohereza inyeshyamba za M23 kugera mu mujyi mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru(GOMA) n’uw’Amajyepfo(Bukavu).
Karibumedia.rw.