BURERA: Nyuma y’urupfu rwa Eriabu UWAMAHORO, umunyamakuru wa Karibumedia.rw araterwa ubwoba ko azagirirwa nabi.
Ku cyumweru tariki ya 17/11/2024, nibwo inkuru y’inshamugongo yamenyekanye ko UWAMAHORO Eriabu bitaga « MAHORO » yiciwe muri centre ya Gitesani ari ku Irondo ry’umwuga, kugeza ubu urupfu rwe rwakomeje gukurura amazimwe kuko raporo ya muganga ntirashirwa ahagaragara ngo hamenyekane icyamwishe ariko umugore we n’abavandimwe be bo bakomeje guhamya ko yishwe n’abakire bo muri centre ya Gitesani. Iyi centre ihuriweho n’imidugudu itatu, ariyo: Kabaya; Muhabura na Gasiza, ni Akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama.
Umugore we, UZAMUKUNDA Belancille ati: « Nta bundi burwayi tuzi yarafite, kuvuga ko yishwe rero mbishingira ko kwa muganga namwiboneye neza n’amaso yanjye afite ibikomere kandi akiva amaraso ariko hariya hantu « Gitesani », batweretse ko yaguye nta maraso yahagaragaraga. Bityo rero, nkeneye ubutabera bw’umugabo wanjye wishwe ».
Raporo ya muganga niyo yonyine yazemeza ko umuntu yishwe cyangwa atishwe.
Nk’uko Karibumedia.rw ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye byakomeje kwitabazwa n’umuryango wa UWAMAHORO Eriabu ngo hakorwe ubuvugizi hamenyekane icyihishe inyuma ya ruriya rupfu rw’amayobera kandi rutunguranye; Umunyamakuru wa Karibumedia.rw we yakomeje kwibasirwa, atumwaho abantu bo kumutera ubwoba ko azazira inkuru yanditse yo ku wa() ariko ibi ntibyamutinyishije. Amakuru amugeraho yemeza kandi ko hari inama yabereye Cyanika muri Centre ya Kidaho ndetse ngo yaba yari igamije kuzamugirira nabi. Iyi nama yarakozwe, ikorwa n’abantu bane « Abagabo batatu [3] n’umugore umwe [1] ». Ibi birimo kuba, igihe hategerejwe icyemezo cya muganga.
Aho umunyamakuru wa Karibumedia.rw amenyeye ko hategurwa kumugirira nabi yagiye ataha hakiri kare kandi akiyegereza irondo ry’umwuga aho akorera, ngo bamufashe gutaha igihe yakerewe mu kandi kazi akora mu masaha akuze ko gukumira ubumamyi « Kuva 19h00_ 23h00 z’ijoro ». Inshuro nyinshi yagiye atotezwa n’abantu, izo nshuro twavugamo iza vuba ebyiri [2]: Taliki ya 28/02/2025, yatoterejwe mu mudugudu wa SASA; Akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama, agiye guhaha muri alimentation yo muri Centre ya Rukiko; [2] ku ya 03/03/2025, atoterezwa mu mudugudu wa Ntenyo; Akagari ka Nyangwe mu murenge wa Gahunga, gutaha abifashwamo n’irondo ry’umwuga. Ibi bikaba bikorwa n’abantu batumwe n’abandi kuko abwirwa ibifitanye isano n’inkuru zakozwe k’urupfu rwa Nyakwigendera MAHORO.
Urupfu rwa UWAMAHORO Eriabu n’ubwo rukomeje kutavugwaho rumwe ariko ubushinjacyaha bwatanze icyizere ku muryango we ko uzahabwa igisubizo bidatinze, ku wa 27/02/2025 muramu wa UWAMAHORO Eriabu witwa TUYISHIME Erissa ari n’umunyamakuru wa Karibumedia.rw umushinja_ cyaha yababwiye ko nibura ibisubizo bizaboneka nko mu kwa kane, bityo ngo bazagaruke nka tariki 10/04/2025. Aya makuru rero niba agera ku bakekwaho icyaha kandi bashirwa mu majwi, birashoboka ko ariyo mpamvu umunyamakuru akomeje guterwa ubwoba n’abantu basa n’intumwa z’abandi bantu bagiye bavugwa mu nkuru ndetse no mu bindi binyamakuru ko aribo bagize uruhare mu rupfu rwa MAHORO.
Ikindi twabwira abadukurikira mu gihe iperereza rikomeje, umuryango wa UWAMAHORO Eriabu ukomeje kwegerwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama mu rwego rwo kuwuhumuriza; Uyu muryango ukaba warahawe amafaranga () yo kuwufasha gukemure utubazo two gushakira abana ibikoresho by’ishuri ndetse Umuyobozi w’Umurenge wa Rugarama, Bwana NDAYISABA Egide akaba yaradutangarije ko Akarere ka BURERA kagishakisha ubundi bufasha ngo bafate mu mugongo abo muri uwo muryango wabuze uwabo ari mu kazi k’igikorwa cy’umutekano.
K’urupfu rwa Nyakwigendera, umuyobozi w’umurenge wa Rugarama yongeye kudutangariza ko ikibazo kiri mu nzego z’ubutabera, aho yagize ati: « Dukomeje kwihanganisha no kuba hafi umuryango wa Nyakwigendera kandi dutanze ubutumwa ngo abaturage batuze bave mu mazimwe, bategereze icyo inzego z’ubutabera zizatangaza bivuye kuri raporo ya muganga ariyo yemeza ko umuntu yishwe cyangwa atishwe ».
Iby’imanza ni agaterera nzaba.
UWAMAHORO Eriabu yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 16/11/2024 rishyira ku ya 17/11/2024, akurwa kuri Centre de sante ya Rugarama ajyanwa gupimirwa muri Laboratoire y’Igihugu, uwo munsi habazwa abagabo batanu [5]; batatu [3] muribo bahita bataha, RIB/ Station ya Gahunga isigarana babiri [2] bari na UWAMAHORO ku irondo ry’umwuga, aba babiri igihe cyarageze barekurwa n’Urukiko kuko ngo nta bimenyetso bikomeye byari gutuma bakurikiranwa bafunzwe, ahubwo bategetswe gukomeza kwitaba Ubushinja_ cyaha. Aha wakwibaza ngo baracyashinjya iki kandi? Itegeko(…)
Ibi umunyamakuru ahisemo kubishyira hanze kuko bimaze igihe kirekire kugira ngo akure mu rujijo abavuga ko umuryango MAHORO wabuze ubutabera, bityo bategereze ibizava mu cyemezo cy’abaganga kandi icyo cyemezo nibigaragara ko yishwe abakekwa bazashikirizwa ubutabera; Ikindi ni ukugira ng akurire inzira ku murima abakomeje kumutumaho bamutera ubwoba, ko we atitaye ku bikangisho byabo kubera ari mu gihugu gishize imbere umutekano; Amahoro n’ubutabera.
Karibumedia.rw ikongera ikamara impungenge ababakurikira ko nta bwoba atewe no kumva ko azagirirwa nabi kuko baciye umugani ngo: « Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka » ndetse umunyamakuru avuga ko nta n’ipfunwe afite ryo kuba hafi umuryango wa UWAMAHORO Eriabu no kuwufasha kubera bamwiyambaje.
Itegeko(…)
Karibumedia.rw.