Politike

RWANDA: Dj Ira yemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iradukunda Grâce Divine, uzwi nka Dj Ira (Umuvangamiziki) ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, yasabiye ubwenegihugu bw’Umunyarwanda mu kiganiro cyabereye muri KIGALI ARENA kuwa 16 Werurwe 2025 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abaturage muri gahunda yo kuganira n’abaturage noneho Paul Kagame atazuyaje arabumwemerera amubwira ko ahasigaye aruko we yatangira kubikurikirana mu babishinzwe.

Mu gusaba ubwo bwenegihugu bw’umunyarwanda Iradukunda Grâce Divine n’ishema ryinshi ryo kwitwa Umunyarwanda, nk’uwari witabiriye iki kiganiro Dj Ira, uri mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda, yagaragaje ko ashaka kuba Umunyarwandakazi kuko ngo igihugu cy’u Rwanda gitanga amahirwe angana ku bantu bose , ashimangira ko nawe yakibonyeho umugisha udasanzwe.

Ubutumwa yanditse akigera ku biro by’abinjira n’abasohoka.

Yagize ati » Icya mbere nashakaga kubashimira mwebwe ba Nyakubahwa n’abo mukorana bya hafi ndetse n’abanyarwanda muri rusange ukuntu abana b’abanyamahanga duhabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’undi mwana w’umuhungu.Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe kuko Nyakubahwa duhurira mu mayiventi (Events) menshi no muri Sitade Amahoro, ubwo warahiriraga kuyobora abanyarwanda, nanjye nari mpari ari nayo mpamvu mbisabira ubwenegihugu bw’Umunyarwanda, nkibera uwanyu. Murakoze cyane. »

Atazuyaje kuri ubu busabe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise asubiza Iradukunda Grâce Divine a.k DJ Ira ko amwemereye ubwo bwenegihugu amusabye ko ahasigaye nawe yabikurimirana.

Yagize ati »Ababishinzwe mwabyumvise? Ni bande bireba? In principal ndabikwemereye, ahasigaye ni ahawe ho kubikurikirana ahubwo nakubwira iki!! »

Nyuma yo kwemererwa ubwo bwenegihugu bw’Umunyarwanda, Iradukunda Grâce Divine yaje guhamagarwa n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kugira ngo atangire inzira zo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu gihe cy’umunsi umwe gusa(Mu masaha 24) nyuma yo gusaba ubwenegihugu, Dj Ira kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari mu byishimo bitagira uko bisa kuko icyifuzo cye cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Muri ubwo butumwa, buri kumwe n’ifoto yafotowe ari ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ati, “Uwasaba yasaba PK [ashaka kuvuga Perezida Paul Kagame].”

Iradukunda Grâce Divine yakomeje agira ati »Nageze ku biro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda banyakira neza cyane, banyereka ibisabwa, nanjye ndabibaha, murabyumva ko vuba cyane nzashyikirizwa ubwenegihugu Perezida wacu yanyemereye.”

Iradukunda Grâce Divine a.k Dj Ira yashimye kandi urugwiro yagaragarijwe n’abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’umutima wo kumva abaturage no gukurikirana ibibakorerwa kandi imvugo ye ikaba ingiro.

 

Karibumedia.rw.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *