Politike

RULINDO: Inzego z’Umutekano, Ingabo na Polisi batangije ibikorwa by’iterambere mu mwaka wa 2025.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17.03.2025 inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo na Polisi, zatangiye ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri uyu mwaka wa 2025.

Mu Karere ka Rulindo; Uurenge wa Ntarabana, Abapolisi n’Abasikirikare batangije ibi bikorwa birimo gucukura umuyoboro w’amazi ungana na kilometero 2. Uyu muyoboro uje gukemura Ikibazo cy’amazi ku kigo nderabuzima cya Kinzuzi, byitabiriwe n’abaturage benshi bifatanyije n’Ingabo na Polisi muri iki gikorwa, bashima Ingabo z’Igihugu na Polisi ku rukundo n’ineza bagirira abaturage.

Muri iyi gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, hazubakwa ibiraro 9 mu bice bitandukanye by’Igihugu; Hazakorwa ibikorwa by’ubuvuzi; Kubakira imiryango itishoboye; Kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage kubona amazi meza.

Ni ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda, abagezweho n’ibi bikorwa mu myaka yatambutse bagaragaza ko byahinduye ubuzima bwabo kubera ubufasha bahawe nk’abantu ku giti cyabo cyangwa ibikorwaremezo begerejwe muri rusange.

Ibi bikorwa by’Ingabo na Polisi bizasozwa tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 31 kwibohora kw’Igihugu ndetse n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda. Abayobozi bashimiye Abaturage bitabiriye iki gikorwa Babasaba gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, abaturage nabo bashima ingabo z’u Rwanda ko nyuma y’akazi ko gucunga umutekano banita ku mibereho myiza n’iterambere by’abaturage.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *