BURERA: Mu murenge wa Gahunga haravugwa urupfu rutunguranye rwa NIBISHAKA Ishmael, bikekwa ko yishwe.
Mu ijoro rwo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 16/03/2025, nibwo hamenyekanye urupfu rw’umugabo NIBISHAKA Ishmael w’imyaka(). Nyakwigendera yari umucuruzi muri centre ya Kanyirarebe, iyi centre ikaba iherereye mu mudugudu wa Kagoma; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga ndetse akaba ari naho Nyakwigendera atuye.
NiBISHAKA Ishmael atuye mu mu dugudu wa Kagoma; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga; Yashakanye MURERWA Janine, bakaba bari babyaranye umwana umwe. Amakuru agera ku munyamakuru wa Karibumedia.rw ni uko ejo hari ababonye Nyakwigendera muri centre ariko ko atigeze acuruza kuko hari umunsi w’Isabato kandi nawe akaba yari Umudivantiste w’umunsi wa karindwi ariko kandi hakaba hari amakuru yemeza ko yafunguye nyuma ya saa kumi n’imwe ko ndetse hari nabo yagurishije utuntu nyuma agasigamo umugore we, uwo mugore akaba ari nawe waraye muri butike yabo ubundi yararagamo umugabo we.
Urupfu rwa Nyakwigendera rukaba rwamenyekanye saa moya za mugitondo, aho yabonwe n’umugabo witwa NTAWUMENYUMUNSI warugiye gutambagira imyaka ye, yamubonye aho yari aryamye ahita atabaza Umukuru w’umudugudu wa Nyangwe ko abonye umuntu wamanutse ku manga « Ahantu harehare » hafite nko muri metero7, ni mu mudugudu wa Nyangwe; Akagari ka Nyangwe mu murenge wa Gahunga. Aho hantu nta hantu hahuriye n’aho Nyakwigendera yari butahe mu mudugudu wa Kagoma; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga ari naho acururiza, abantu babonye iby’uru rupfu byabayobeye kuko aho yaguye ntaho bihuriye naho yagaketswe kugera kuko nta n’isambu ahafite ngo bikekwe ko yatangiriwe avuye gusura imyaka ye uretse ko hadatuwe n’abantu, bahita mu gisagara « Inyuma y’ingo z’abantu ».
Urwego rw’ubugenza_ cyaha RIB/ Station ya Gahunga na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze bahageze, RIB ikora iperereza ry’ibanze « Enquête preliminaire » hafatwa abantu umunani bikekwa ko banywereye mu kabari Nyakwigendera yagezemo ndetse mu bafashwe harimo na nyiri akabare. Nk’uko kwemeza urupfu rw’umuntu wapfuye bitunguranye byemezwa na muganga, Nyakwigendera yajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri ngo umurambo ukorerwe usuzumwa.
Umunyamakuru wa Karibumedia.rw, yagerageje kuganira n’abaturage bo muri centre ya Kanyirarebe bamutangariza ko Nyakwigendera nta muntu yagiranaga nawe ikibazo ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nta kibazo buzi yarafitanye n’abantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Bwana NSENGIMANA Aloys akaba yasabye abaturage baraho kwihanganira ibyabaye ariko kandi abakangurira kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babona ko cyateza umutekano muke kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba, ko ibindi bategereza iperereza rikarangira kandi ko icyo Nyakwigendera yazize kizamenyekana nyuma y’icyemezo cy’abaganga n’ibizava mu iperereza rigikomeje gukorwa ku bantu bafite aho bahuriye na Nyakwigendera mu masaha akuze y’uwo munsi w’ejo w’Isabato, dore ko yasanganywe amafaranga na téléphone ze.
Karibumedia.rw