Tshisekedi yizeraga ko azamanika ibendera rya DRC i Kigali_ Gen (Rtd) Kabarebe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeraga ko azatera u Rwanda, akazamura ibendera ry’igihugu cye i Kigali.
Mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku miterere y’ingengabitekerezo mu karere yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Tshisekedi yagize iki cyizere ubwo yemeranyaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kurwanya M23.
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko nyuma y’aho M23 yirukanywe mu biganiro bya Nairobi muri Mata 2022, Tshisekedi yigambye ko ashaka kwirukana aba barwanyi, “akabasubiza mu Rwanda”, abishingiye gusa ku kuba bamwe muri bo bavuga Ikinyarwanda. Yagize ati: “Tshisekedi aho kwerekeza imbunda kuri M23, atangira kurasa mu Rwanda, atangira no kuvuga mu magambo ye ko M23 ayirasa, akayisubiza iwabo mu Rwanda. Ubwo ikibazo kibaye ko M23 bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bafite umuco w’ikinyarwanda. Ubwo ni ukuvuga ko bagomba gusubira mu Rwanda, nubwo bari bateye baturutse mu kindi gihugu cy’igituranyi”.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Tshisekedi, FDLR n’abajenerali be bemeranyije ko bazatera u Rwanda nyuma yo kwirukana abarwanyi ba M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ngo Tshisekedi yizeraga ko azazamura ibendera rya RDC i Kigali.
Ati: “Ubwo Tshisekedi atangira kurwana na M23, akoresheje FDLR. FDLR zimwizeza ko bari bumurasire M23, bamara kuyirasa ndetse bakanayikurikira bakayigeza no mu Rwanda ndetse ko na CHOGM izajya kuba mu Rwanda tariki 20/06. Tshisekedi yamaze kugera i Kigali, yamaze no kumanika ibendera rya Congo muri Kigali. Abajenerari be barabimwizeza; FDLR irabimwizeza kandi koko arabisinya kandi aranabyemera, yemera ko binashoboka”.
CHOGM ni inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza; Yabereye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 25 Kamena 2022, nyuma y’ibitero bya ’mortier’ FDLR n’ingabo za RDC zagabye mu karere ka Musanze muri Gicurasi na Kamena.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko icyatumye Tshisekedi yemera isezerano yahawe na FDLR n’abajenerari be, ari uko yari akiri mushya ku butegetsi atazi aho intambara ziva n’aho zigana kuko ’ni umusivili.’
Ati: “Murumva ni umuperezida mushya, w’umusivili, ntazi intambara aho ziva n’aho zigana, FDLR imwemeje ko agiye kurwana kandi ko azatsinda, na we arabyizeye kandi arabyemera, ashyiraho umurego.” Yasobanuye ko mu nama zahuje abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Tshisekedi yasabwe kudakomeza kurasa mu Rwanda ariko yanga kumva, ahubwo atangira kubaka imbaraga z’igisirikare bigaragaza ko zigamije kurasa u Rwanda.
Ni muri urwo rwego Tshisekedi yatangiye gukorana n’imitwe yibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, ifite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda n’Umututsi, nk’uko Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje abisobanura. Ati: “Iyo mitwe ya Wazalendo, imyinshi muri yo mu Burasirazuba bwa Congo, buriya yashinzwe na FDLR cyane cyane umutwe witwa Nyatura; FDLR igashyiramo n’abayobozi ku nzego zitandukanye kugira ngo ukomere. Urumva iyo mitwe y’abenegihugu ba Congo b’aba Wazalendo na bo ni FDLR”.
Tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, ingabo za RDC; FDLR na Wazalendo barashe mu karere ka Rubavu bica abaturage 16. Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko iki gitero cyari cyarateguwe.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho M23 ifashe Goma, hagaragaye ibimenyetso bikomeye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FDLR ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda, aho imbunda ziremereye za RDC zarebaga mu Rwanda, zitegura kururasa. Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda wapfubye, yibutsa ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho nyuma y’ibitero byagabwe mu karere ka Musanze zatanze umusaruro mwiza, urimo gukumira ibitero byagabwe tariki ya 27 Mutarama.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.