Imikino

Amajyaruguru: Ikipe y’Akarere ka Rulindo yahaye isomo rya ruhago ikipe y’Akarere ka Burera, ni mu marushanwa « Umurenge Kagame Cup 2025 ».

Kuri uyu Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, amakipe arimo ikipe y’umurenge wa Base ihagarariye akarere ka Rulindo niyo Umurenge wa Butaro ihagarariye Akarere ka Burera mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup kurwego rw’intara y’amajyaruguru yahuye bakina 1/4.

Ni mu mukino wabereye mu karere ka Burera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya TTC Kirambo. Witabiriwe na Mayor wa karere ka Rulindo Mme Judith Mukanyirigira na mugenzi we, Mme Mukamana Soline Mayor w’Akarere ka Burera n’abandi bayobozi batandukanye. Uyu mukino warangiye ikipe y’umurenge wa Base ihagarariye akarere ka Rulindo itsinze ikipe y’umurenge wa Butaro ihagarariye akarere ka Burera ibitego 3_ 0 .

Ikipe ya karere ka Burera ikaba yakinishije abakinnyi batuzuye kuko basanze yakoze amakosa yo gushaka gukinisha abakinnyi badafite Irangamuntu, bituma bakurwamo hakina abakinnyi 9 gusa. Umutoza w’ikipe ya Rulindo Bwana Diedonne yabwiye umunyamakuru wa Karibumedia.rw ko bishimiye itsinzi babonye kandi ko baniteguye kuzatwara igikombe cy’intara ndetse n’icy’igihugu.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rulindo izacakirana na karere ka Gakenke ku wa gatatu tariki ya 12/3/2025. K’urundi ruhande kandi ikipe y’abagore ba karere ka Rulindo yatsinzwe n’ikipe y’abagore y’akarere ka Burera igitego 1_ 0.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *