Impanuka zidasanzwe! Gashyantare 2025, ukwezi kutahiriye abagenda mu muhanda.
Amezi yose y’umwaka ni kimwe, yabonekamo ibyiza kandi ashobora no kubonekamo ingorane ariko Gashyantare 2025 izibukwa nk’ukwezi kutahiriye abagenzi, cyane cyane abakoresheje imodoka zitwara abagenzi benshi icyarimwe kuko hari imiryango inyuranye izibuka umuntu wabo wagiye mu rugendo ntagaruke cyangwa ntatahe amahoro masa.
Muri uku kwezi habaye impanuka nyinshi ariko ikomeye cyane yabaye ku munsi wa kabiri w’Icyumweru, hari tariki ya 11 i Rulindo ahitwa ku Kirenge. Aha ku Kirenge cya Ruganzu, bisi nini y’Ikigo International yataye umuhanda igenda yibirindura ku musozi, ku buryo abantu 21 muri 53 bari bayirimo bahise bitaba Imana, abasigaye bakomereka bikomeye.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), ivuga ko abashoferi batangiye gupimwa amaraso yabo ngo harebwe niba hatarimo ibiyobyabwenge kuko ngo biteza ubuzima bwo mu mutwe kudakora neza mu gihe umuntu atwaye ikinyabiziga.
Umuvugizi wa Police/ Ishami rishinzwe umutekani wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda ku wa 28 Gashyantare 2025, yagarutse ku mushoferi wahagaritswe n’abapolisi atwaye bisi akanga guhagarara, bikaza kugaragara ko yari yafashe ibiyobyabwenge (ibi byabaye mu kwezi kwa Mutarama 2025).
SP Kayigi yagize ati: « Mwarabibonye ko uwirukankanaga iyo bisi byagaragaye ko yagiye afata ibiyobyabwenge birimo icy’urumogi mu bihe bitandukanye, nta handi bigaragarira ni mu maraso kuko abantu barasuzumwa ». Tugarutse kuri zimwe mu mpanuka zikomeye zabaye muri Gashyantare 2025, hari iyo ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, yabereye kuri Shyorongi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, aho bisi nto (Minibus) yagonze ikamyo hagapfa umuntu umwe abandi 18 barakomereka; Na none mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka y’imodoka ya Minibus (Hiace) yari itwaye Abanyeshuri, ikaba yaragonzwe n’ikamyo ya Fuso yari itwaye imbaho. Icyo gihe abanyeshuri batanu (5) barakomeretse bikomeye abandi 13 na mwarimu wabo bakomereka byoroheje, aho ngo byaje kugaragara ko umushoferi w’ikamyo yari yanyweye ibisindisha;
Ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, imodoka ya Coaster yari itwaye abagenzi 15 yakoze impanuka batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi. Bukeye bwaho ku wa Mbere tariki 24 Mutarama ahagana saa munani z’ijoro, i Musanze mu Murenge wa Muhoza imodoka y’ivatiri yarimo abantu batanu, yagonze igiti abantu 3 bahita bitaba Imana, abandi 2 barakomereka bikomeye.
Ingamba zirimo gufatwa: Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, aganira na Kigali Today yavuze ko ibigo bitwara abagenzi n’ibifite amakamyo atwara ibintu bitandukanye byasabwe kugura utwuma dupima ko umuntu yanyweye ibisindisha(alcohol test); SP Kayigi asaba kandi ibigo bifite ibinyabiziga kujya bitanga imirimo ku muntu werekanye icyangombwa cy’ubuzima bwe, hamwe n’icyemezo cy’umukoresha wa nyuma kugira ngo hamenyekane imyitwarire ye; Ubutabazi bw’ibanze, SP Kayigi avuga ko abantu bize gukora ubutabazi bw’ibanze bakenewe cyane ahantu habereye impanuka kugira ngo bajye bagira abo baramira mu gihe imbangukiragutabara (ambulance) iba itarabageraho.
Umuryango HPR ufatanya na Leta kurwanya impanuka zibera mu muhanda, uvuga ko hari umushinga w’imyaka ibiri witwa FAIR watangiye muri 2023, aho abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barenga 1666 bamaze guhugurirwa gukora ubutabazi bw’ibanze, bashobora kuba bakwitabazwa ahabereye impanuka.
Bamwe mu bagize inzego zifite aho zihuriye no kurwanya impanuka baganiriye ku buryo barwanya impanuka zibera mu muhanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa HPR, Dr Innocent Nzeyimana, avuga ko hateguwe integanyagisho (Curriculum) irimo amasomo y’ubutabazi bw’ibanze hamwe n’uburyo abantu bakwirinda impanuka, akaba asaba ko ayo masomo yakongerwa mu yo abanyeshuri biga mu mashuri. Umunyeshuri wiga mu Kigo ’Saint Ignace’ i Kibagabaga, Dukunde Gratia Kesley avuga ko abanyeshuri ari bo bantu benshi mu gihugu bafite ibyago byo guhitanwa n’impanuka bitewe n’ingendo nyinshi bakora kandi batajijukiwe kubera iyo mpamvu ngo bakeneye ku bwinshi amasomo ajyanye no kwirinda hamwe no gukora ubutabazi bw’ibanze.
Hagati aho Polisi iburira abantu babona ahabereye impanuka bakajya gucuza (kwiba) abakomeretse n’abapfuye cyangwa abatangaza ku mbuga nkoranyambaga amashusho ateye ubwoba, ko bihanwa n’amategeko. Ikindi ngo umushoferi ukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, abamuzi basabwa kumutungira agatoki kugira ngo polisi imujyane kwa muganga gupimwa mbere yo kwemererwa kujyana ikinyabiziga mu muhanda.
Imbangukiragutabara zateguriwe kugera ahabera impanuka
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko hirya no hino mu Gihugu hari imbangukiragutabara (ambulances) 28 zateguriwe kugera byihuse ahantu habereye impanuka, zikaba zunganirwa n’izindi zigiye ziri kwa muganga mu bice bitandukanye by’Igihugu. MINISANTE na Polisi bisaba abagera bwa mbere ahabereye impabuka kujya bihutira guhamara nimero zitishyurwa 113 ya Polisi cyangwa 912 ya ambulance.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.