Umutekano

RUBAVU: Umunyamabanga Mukuru wa FDLR Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste, yashyikirijwe u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 31 aba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR uba mu mashyamba ya Kongo, Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste uzwi ku mazina ya Sibomana Stany; Julius Mokoko ndetse na Sibo Stany nyuma yo gufatwa n’abakomando ba M23 ubwo bafataga umujyi wa Goma, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/03/2025 yashyikirijwe Leta y’u Rwanda.

Uyu yari umusirikare mukuru wari n’ Umunyamabanga Mukuru wa FDLR akaba ari n’umwe mu bateguraga urugamba akanaruyobora mu bitero byinshi byagiye bitegurwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byaba ku nyeshyamba za M23 cyangwa ku bitero rimwe na rimwe byagabwaga ku Rwanda.

Umuhango wo guhererekanya uyu Général de Brigade Gakwerere n’abo bari kumwe wakozwe hagati y’ingabo za M23 n’ingabo z’u Rwanda aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki 01 Werurwe 2025 ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo uzwi nka « La Corniche », ingabo z’u Rwanda zabakiriye hari abaturage benshi barimo n’abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga.

Akimara kugezwa ku butaka bw’u Rwanda, Général de Brigade [Ari mu mpuzankano y’igisirikare cya Kongo-FRDC] ndetse na bagenzi be, yabajijwe n’itangazamakuru niba ariwe Gakwerere Jean Baptiste (Ezéchiel) n’aho yabaga, maze asubiza agira ati: « Ni njyewe Gakwerere wabaga muri mu gihugu cya Kongo muri FDLR ».

Nyuma y’igikorwa nyirizina, impande zombi zagize icyo zitangariza itangazamakuru maze uwaruhagarariye uruhande rw’inyeshyamba za M23 agira ati: « Tumaze kubarasa, bavuye mu birindiro byabo, abenshi bahungira mu mashyamba ya Walekale; Ruberu; Mwinja no mu birunga. Rero bafatiwe ahantu hatandukanye muri uru rugamba tumazemo iminsi duhanganye n’ingabo za Leta (FARDC) ziyambaje FDLR; Abacanshuro b’abazungu; Ingabo za SADEC; Iz’abarundi n’abaturage batazi no gukoresha imbunda bitwa ‘Wazalendo ».

Yakomeje ahamya ko aba Wazalendo aribo bishe abantu benshi bari mu nkambi zitandukanye kubera kutamenya gukoresha intwaro bahawe.

Yagize ati: « Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare ari nabyo byagiye bituma habaho n’ibibazo byinshi ku mpunzi zacu zari mu nkambi za Kanyarucinya; Mugunga; Rushagala n’ahandi hose mwumvaga ngo amabombe yaturitse hagati y’abaturage. Abo Wazalendo nibo batumaga izo mpanuka zose ziba kubera kutamenya gukoresha ibikoresho bahawe. Niyo mpamvu turakomeza kubahiga bose, tubatoragure tubasubize mu gihugu cy’abo ».

Ni mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwakiriye abo rwashykirijwe na M23 rushimira abagira uruhare mu kugaragaza ukuri.

Yagize ati: « Gufata abantu cumi na bane (14) barimo Brigadier Général na Major ku rugamba barwana ni ikimenyetso simusiga ku byo Leta y’u Rwanda ihora ibwira amahanga ku bijyanye n’imikorere ya Leta ya Kongo ko ifatanya na FDLR ariko amahanga akica amatwi. Leta ya Kongo yafashe FDLR iyiha intwaro (imbunda n’amasasu) ngo bakorane na ba bandi bose barimo Wazalendo; Abasirikare b’abarundi; MONUSCO kandi ngira ngo mwabibonye ko harimo n’abana batoya. Kuvuga ngo FDLR barashaje, sibyo yego harimo abashaje ari nabo bayobozi babo bo hejuru, bityo n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayitozwa batyo ».

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubakira nabo bagiye kubashyikiriza inzego zibishinzwe zikabakurikirana ku byaha baba barakoze, byabura bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati: « Aba tumaze gushyikirizwa nonaha, hari inzego zibishinzwe turabazishyikiriza kugira ngo abakurikiranwa, bakurikiranwe umwe ku w’undi. Abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bazabihanirwe, abakoze ibyaha byo kurasa mu Rwanda ku buryo byishe n’abaturage bacu 16 nabo bajye mu nkiko zibishinzwe babazwe ibyo bakoze mu gihe abatagira icyo baregwa bajyanwa mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu mashyamba cya Mutobo kwigishwa ».

Mu gusoza yageneye n’ubutumwa abakiri mu mashyamba ya Kongo no mu bindi bihugu bwo gutahuka bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Yagize ati: « Ubutumwa nagenera abakiri mu mashyamba ya Kongo n’ahandi hirya no hino mu bihugu bidukikije no mu mahanga ya kure nuko icyaha cya Jenoside kidasaza ko uwabishobora yataha mu mahoro noneho uwakoze ibyaha akabihanirwa, yarangiza ibihano bye agasubira muri Sosiyete agafatanya n’abandi kubaka igihugu ».

Wakwibaza ngo Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste (Ezéchiel) ni muntu ki?

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste (Ezéchiel) ni umusirikare wahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana (FAR), yavuze ko yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari, ahitwa i Kanyinya (Shyorongi) ariko bimwe mu byangombwa byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bikaba byerekana ko yari atuye muri Komini Rukara; Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza; Intara y’Iburasirazuba.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu Ishuri rya ba s/Ofisiye (Sous Officiers), ESO_ Ecole de Sous Officiers de Butare, aho yizerwaga cyane na Captaine Nizeyimana Ildéphonse wari umuyobozi wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.

Général de Brigade Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica.

Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Général de Brigade Gakwerere Ezéchiel yazanye n’abandi cumi na batatu aribo Major Gilbert Ndayambaje, Sergeant Major Nsabimana Augustin, Sergeant Major Mupemzi Jean Marie Vianney warindaga Général Gakwerere; CPL SIbomana Laurent; CPL Ishimwe Patrick; CPL Ibyimanikora Concorde; CPL Ukwishaka Sadam; CPL Hategekimana Erick; PTE Ndayambaje Pascal; PTE PTE Rukundo Daniel Désiré; PTE Ntakirutimana Niyonzima; PTE Ndayambaje Fabien na PTE Uwiduhaye Gilbert.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *