BURERA: Abaturage barasabwa gukomeza kwibungabungira umutekano bahawe n’umukuru w’igihugu_ Dr.Ngirente Edouard.
Abaturage bo mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru barashishikarizwa gukomeza kwibungabungira umutekano bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko ariwo shingiro rya byose mu iterambere ryabo.
Ibi Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yabitangarije mu karere ka Burera ubwo we n’abandi bayobozi bifatanyaga n’abaturage gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B mu murenge wa Rusarabuye; Akagari ka Kabona; Umudugudu wa Rutuku ahakozwe igikorwa cyo gutera ibirayi ku buso bwa hegitari 16 muri Site ya Rutuku.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yashimiye abaturage uburyo bitabiriye iki gikorwa maze abashishikariza gukomeza gukora cyane kugira ngo biteze imbere.
Yagize ati: « Turabasaba gukora cyane kuko ntimwatera imbere utakoze ahubwo tugomba gukora, tugasarura kuko iyo twaje kubasura nk’ahangaha ntabwo aba ari urugendo gusa ahubwo tuba tugira ngo turebere hamwe ibyo twagezeho ».
Dr.Edouard Ngirente yakomeje abwira abaturage ko ibikorwa byose by’iterambere bigerwaho aruko igihugu gifite umutekano, bityo abasaba gukomeza kuwubungabunga nk’uko umukuru w’igihugu Paul Kagame yawubahaye.
Yagize ati: « Ndagira ngo mbabwire ko umukuru w’igihugu nawe abashimira mu butumwa yaduhaye kubagezaho, arabashimira ikintu cya mbere kibanziriza ibindi byose aricyo ‘Umutekano’. Umutekano ni kuba uri mu gihugu gituje, ukaryama ugasinzira bigatuma bucya ujya mu kazi kawe kandi ukagakora utuje, uzi neza ko ntacyaguhungabanya.
Umutekano rero turawufite,mureke tuwubungabunge kandi tuwubyaze umusaruro ».
Nyuma y’igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B, Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yakomereje mu murenge wa Cyanika, asura ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Cyanika (TSS Cyanika) riherereye mu kagari ka Kamanyana, mu birometero bibiri uvuye ku mupaka wa Cyanika, uhuza U Rwanda na Uganda.
Umuyobozi w’iri shuri Bizimana Jean Bosco yashimiye Minisitiri w’intebe n’abari bamuherekeje avuga ko uruzinduko rwabo ari ingirakamaro mu guhesha agaciro uburezi kandi ko birushaho kubatera imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere abaturage kuko ngo bashyigikiwe na Leta.
Yagize ati: « Uruzinduko rwanyu ni ikirenga kuko biradufasha kugira ngo n’abaturage bashobore gusobanukirwa ko ari iby’agaciro kuzana abana babo muri iri shuri ndetse n’abana ubwabo bakumva ko bashyigikiwe mu myigire yabo ».
Mu gusoza uruzinduko rwe mu karere ka Burera, Dr.Edouard Ngirente yakomereje urugendo rwe mu murenge wa Rugarama aho yasuye uruganda rukora imyenda ruzwi nka NOGUCHI HOLDINGS Ltd maze umuyobozi warwo Hitimana Said abatangariza ko ibikorwa bigenda neza ko ndetse bafite na gahunda yo kongera abakozi mu rwego rwo kunoza ibyo bakora no kongera umusaruro.
Yagize ati: « Kuri tuyu munsi wa none, uruganda rufite abakozi 460 bari mu byiciro bibiri birimo abakora amanywa n’abandi bakora ijoro ariko kugira ngo duhaze imashini dufite, turateganya kongera abakozi byibura bakaba nk’igihumbi (1000). Murumva ko tugifite hafi abakozi magana atandatu (600) tugomba kongeramo kandi mwabonye ko turimo kwagura kuko turashaka ko nibura mu mpera z’uyu mwaka twaba dufite abakozi bagera ku bihumbi bibiri (2000) ».
Ubwo karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru Minisitiri w’intebe yari yakomereje uruzinduko rwe mu karere ka Ngororero mu ntara y’iburengerazuba aho naho agomba gusura ibikorwa by’iterambere ry’abaturage.
Yanditswe na SETORA Janvier.