Politike

MUHANGA: Ubuyobozi bwafatiye ibyemezo abagore barara mu kabari bagataha basambanira mu nzira.

 


Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karama; Akagari ka Ruli; Umurenge wa Shyogwe bwashyizeho ingamba zo gucyura abagore basinda bakagera mu ngo nyuma ya saa mbili z’ijoro.

Iki cyemezo cyo kudatinda mu Kabari kuri bamwe mu bagore bakunze kunywa inzoga bagasinda, cyafashwe nyuma yo kubona ko abo bagore banywaga inzoga bakagera mu ngo zabo bugiye gucya.

Umukuru w’Umudugudu wa Karama, Uwimana Gema yavuze ko bamwe muri abo bagore banywaga inzoga abagabo babo bakabasiga mu Kabari banze gutaha.

Ibi ngo byatumaga bikurura ingeso mbi zo kubasambanyiriza ku muhanda, abandi bagakurura ibisambo byatoboraga inzu muri uyu Mudugudu.

Ati: “Indaya, amabandi n’abasinzi niho bose biberaga twasanze umuco waratakaye dufata icyemezo cyo kujya tubakura mu tubari saa mbili zijoro bagataha mu ngo zabo”.

Uwimana avuga ko hari n’umugore muri aba basanze abagabo 6 batonze umurongo barimo kumusimburanwaho.

Ati: “Dufite Inyandiko mvugo y’inteko usange y’abaturage kuko uyu mwanzuro ari uwabo bifatiye”.

Yavuze ko kuva bafata iki cyemezo umutekano watangiye kugaruka, hasigaye bakeya bataracika kuri iyo ngeso yo kurara mu tubari.

Mukanyandwi Hilarie umwe muri abo bagore bikundira agacupa, avuga ko icyemezo bafatiwe ari ukubahohotera kuko ubucuruzi bwe abukorera mu Mujyi wa Muhanga, agataha yishwe n’inyota.

Ati: “Iyo Ubuyobozi bw’Umudugudu bugeze mu Kabari bugusohora bugukubita kandi utarasinda”.

Uyu Mukanyandwi avuga ko inzoga yo mu Kabari iryoha kuko itandukanye n’iyo anywera mu rugo wenyine.

Ati: “Batwongere indi minota 30 tuzajye dutaha saa mbili n’igice”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *